skol

Ukraine: Abantu icyenda bahitanywe n’igitero u Burusiya bwagabye mu Burengerazuba

Yanditswe: Wednesday 19, Nov 2025

featured-image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo, Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko abantu icyenda baguye mu gitero cy’indege z’u Burusiya i Ternopil, mu burengerazuba bwa Ukraine, ndetse hanagangirika ibikorwa remezo by’ingufu n’iby’ubwikorezi.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: “I Ternopil, inyubako z’amagorofa icyenda zarashweho (…), abantu benshi barakomeretse kandi abantu icyenda bahasiga ubuzima.”

Yongeyeho ati: “Ibikorwa remezo byacu by’ingufu mu karere ka Ivano-Frankivsk nabyo byagabweho ibitero. Abantu batatu komeretse, barimo abana babiri. Mu karere ka Lviv, ibikorwa remezo by’ingenzi n’ibigo by’ingufu byibasiriwe n’ibitero hanakomereka umuntu umwe mu karere ka Donetsk. Uduce twa Kyiv, Mykolaiv, Cherkasy, Chernihiv, na Dnipro na two twagabweho ibitero.”

Mu turere twinshi twacu, hari gukorwa akazi ko gukemura ibibazo nyuma y’igitero cy’u Burusiya. Byemejwe ko u Burusiya bwateye buykoresheje indege zitagira abapilote zirenga 470 n’ibisasu 48 by’ubwoko butandukanye kuri Ukraine mu ijoro rimwe.

Igitero cyose cy’ubugizi bwa nabi kibangamira ubuzima kigaragaza ko igitutu ku Burusiya kidahagije. Ibihano n’ubufasha bufatika kuri Ukraine bishobora guhindura ibi.

Icyihutirwa kurusha ibindi ni uguhangana n’ibisasu byo mu kirere, ubushobozi bwo kongera indege zacu z’intambara, no gukora indege zitagira abapilote kugira ngo turinde ubuzima bw’abantu.

U Burusiya bugomba kubazwa ibikorwa byabwo, kandi tugomba gukomeza kwibanda ku kintu cyose kidukomeza kandi kikadufasha kurasa ibisasu byo mu Burusiya, kugenzura indege zitagira abapilote z’u Burusiya no guhagarika ibitero.

Perezida Zelensky yahumurije imiryango yabuze ababo, anashimira buri wese ku Isi urimo kugira ubufasha atanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa