Ukraine: Hejuru ya 75% by’abarwanyi bajya ku rugamba batabishaka
Yanditswe: Thursday 19, Jun 2025
Nibura hejuru ya 75% by’abarwanyi ba Ukraine bari mu ntambara n’ingabo z’u Burusiya bajyanwa ku rugamba batabishaka, mu gihe abarwana kubera ubushake bwabo bari munsi ya 25%.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bagera kuri 25% ari bo bajya kwiyandikisha kugira ngo bajye ku rugamba, bakabikora mu bushake bwabo.
Abandi bajyanwa ku rugamba mu buryo bw’agahato, aho bikorwa binyuze mu bigo bizwi nka TCR, bifite inshingano yo gushaka abarwanyi bashya. Gusa ibi bigo byagize ikibazo cyo kubona abarwanyi bashya, ibyanatumye Leta ya Ukraine yongera imyaka y’abarwanyi, ishyirwa hagati ya 25 na 60.
Ukraine iherutse gushyiraho uburyo bugamije gukangurira abantu kwinjira mu gisirikare, aho yashyizeho ibihembo bifite agaciro k’ibihumbi 24$ ku musirikare wamara umwaka ku rugamba.
Icyakora abantu ibihumbi 10 gusa ni bo bagaragaje ubushake, abari munsi ya 500 bariyandikisha, umubare muto ugereranyije n’abasirikare Ukraine ikeneye.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abasirikare bake kandi bageze mu za bukuru, bamwe mu badepite barimo Sergey Yevtushok batanze icyifuzo cy’uko imibare y’abajya mu gisirikare yagabanywa, ikagezwa kuri 24. Ibi ngo byatuma Ukraine ibona abasirikare bashya ibihumbi 100.
Gusa iki gitekerezo ntikivugwaho rumwe, cyane cyane n’ababyeyi batifuza ko abana babo bajyanwa mu rugamba, aho amahirwe yo kurokoka aba ari make cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *