skol

Ukraine iri gutegura amatora ya Perezida

Yanditswe: Saturday 22, Mar 2025

featured-image

Intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, yatangaje ko Ukraine yemeye ko izategura amatora ya Perezida yagombaga kuba mu 2024 ariko akigizwa inyuma kubera ko intambara.

Ni nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, igihugu gihanganye na Ukraine, atangaje ko atabona mugenzi we wa Ukraine, Vladimir Zelensky nka Perezida wemewe kuko igihe yemerewe n’Itegeko Nshinga cyarenze.

Ibi byafashwe nk’ingingo ishobora kubangamira inzira y’ibiganiro iri kugeragezwa hagati y’ibihugu byombi, ndetse na Perezida Trump ashimangira ko ibimenyetso bigaragaza ko Zelensky adakunzwe mu gihugu cye, akaba atanafite ubushake bwo kurangiza intambara, byose bikaba impamvu akwiriye gusimbuzwa.

Witkoff yavuze ko nta yandi mahitamo Zelensky afite, ati "Yego barabyemeye, amatora azakorwa muri Ukraine."

Yashimangiye ko Ukraine ifite amahirwe yo kugira Trump uri gukora ibishoboka byose ngo intambara irangire, kuko iyo bitagenda gutyo, iki gihugu kitari bushobore gutsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa