skol
fortebet

Ukraine na Isiraheli mu byatumye u Budage butabona umwanya mu nteko y’umutekano ya Loni

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 04, Jun 2026

Ukraine na Isiraheli mu byatumye u Budage butabona umwanya mu nteko y'umutekano ya Loni

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage yavuze ko gushyigikira cyane Ukraine na Isiraheli bishobora kuba byaratumye igihugu cye kibura amajwi mu matora y’Inteko y’Umutekano ya Loni

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Johann Wadephul, yavuze ko kuba igihugu cye cyarashyigikiye cyane Ukraine na Israel bishobora kuba byaragize uruhare mu kuba kitarabonye umwanya w’igihe gito mu nteko y’Umutekano ya Loni

Yabitangaje nyuma y’amatora yabaye ku wa 03 Kamena 2026, yari agamije gutora ibihugu bitanu bishya bizinjira muri iyo Nteko y’Umutekano. Wadephul yavuze ko kuba u Budage bwaratsinzwe na Portugal na Austria ari igihombo gikomeye kandi kibabaje.

Yagize ati: “Dushyigikira cyane Ukraine, kandi u Burusiya ntibwifuza ko ijwi nk’iryo riba mu Nteko y’Umutekano. Ntabwo ari ibanga ko u Burusiya bwagerageje gushishikariza ibindi bihugu kutadushyigikira.”

Inteko y’Umutekano ya Loni igizwe n’ibihugu bitanu bifite imyanya ihoraho ari byo: u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya, u Bwongereza na Amerika, hakiyongeraho ibindi bihugu 10 bitorwa kuri manda y’igihe gito.

Wadephul yavuze kandi ko u Budage bwafashe imyanzuro ihamye ku bibazo mpuzamahanga bitandukanye, ariko ko ibihugu byose bigize Loni bitayihurizaho.

Yongeyeho ati: “U Budage bumva ko bufite inshingano yihariye yo gushyigikira Isiraheli mu ntambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati. Birashoboka ko na byo byaba byaragize uruhare mu kugabanya amajwi twabonye.”

Yanavuze ko igihugu cye cyatinze gutangira ibikorwa byo kwiyamamariza uwo mwanya w’igihe cy’imyaka ibiri muri iyi nteko y’Umutekano, kandi ko na byo bishobora kuba byaragize ingaruka ku musaruro w’amatora.

Kugeza ubu, u Burusiya ntiburagira icyo butangaza ku birego ivugwaho byo kuba yarakanguriye ibindi bihugu kutashyigikira u Budage.

Mu matora yabaye, u Budage bwabonye amajwi 104 mu gihe Portugal yabonye amajwi 134, naho Austria ibona amajwi 131. Ibyo byatumye ibyo bihugu byombi bihabwa imyanya ibiri yari igenewe ibihugu byo mu Burayi bw’Uburengerazuba n’ibindi bifatanyije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa