skol

Ukraine: Perezida Zelenskyy yavuze icyatuma amatora ashoboka

Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026

featured-image

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko amatora y’umukuru w’igihugu atazigera abaho mu gihe agahenge mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya katubahirijwe, ndetse Ukraine ikizezwa umutekano urambye.

Perezida Zelenskyy yabitangaje atera utwatsi ibyavugwaga ko hashobora kuba amatora mu mezi atatu ari imbere, bitewe n’igitutu cya Amerika.

Itegeko ry’uko igihugu kiri mu ntambara ryatowe mu 2022 nyuma y’uko u Burusiya butangijeyo intambara, ni ryo rikuraho inshingano zo gukora amatora mu gihugu.

Zelenskyy ati “Tuzajya mu matora ari uko twijejwe umutekano mu buryo bufatika. Navuze ko ari ibintu byoroshye. Hashyirweho agahenge, amatora azaba.”

Perezida Zelenskyy yavuze ko u Burusiya bubishatse byashoboka ko “intambara yarangira bitarenze mu mpeshyi”

The Financial Times yari yanditse ko Ukraine ishobora kuba igiye gutegura amatora mu mezi atatu ari imbere bitewe n’igitutu yashyizweho na Amerika.

Ukraine ivuga ko hazabaho amatora nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro yateguwe na Amerika, ndetse ko ingingo zirimo ibyerekeye guhara ubutaka bw’igihugu byakwemezwa binyuze mu matora ya kamarampaka [referendum].

Zelenskyy yatorewe kuyobora Ukraine mu 2019, muri manda y’imyaka itanu yagombaga kurangira mu 2024.

Perezida Zelenskyy yavuze ko mu gihe hataboneka agahenge mu ntambara barwana n’u Burusiya nta matora azaba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa