Ukraine yagabweho igitero cya drones zirenga 700 na misile
Yanditswe: Wednesday 09, Jul 2025
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko u Burusiya bwagabye ku mijyi itandukanye y’igihugu cye igitero cya drones 728 na misile 13 z’ubwoko butandukanye.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko u Burusiya bwari bugambiriye kurasa ahantu 741, kandi ko amasasu menshi yari kuhagwa yapfubirijwe mu kirere.
Yemeje ko ahibasiwe cyane ari mu karere ka Lutsk, kandi ko muri Dnipro, Zhytomyr, Kyiv, Kirovohrad, Sumy, Kharkiv, Chernihiv na Mykolaiv na ho harashwe.
Zelensky yibujije ko Ukraine igabweho iki gitero mu gihe hari gahunda zitandukanye zigamije gufasa iki gihugu kubona amahoro, bigashimangira ko u Burusiya bushaka intambara gusa.
Ati “Iki ni igitero kivuga, kije mu gihe imbaraga nyinshi zikoreshwa kugira ngo amahoro agerweho, habeho guhagarika imirwano, ariko u Burusiya bwonyine bukomeje kuzitesha agaciro zose.”
U Burusiya bugabye iki gitero nyuma y’umunsi umwe Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuze ko igihugu cye kizakomeza guha Ukraine intwaro nubwo cyari giherutse guhagarika kuzohereza.
Icyemezo cya Trump cyagaragaje ko ashobora kuba atacyizera Vladimir Putin w’u Burusiya, nyuma y’amezi atanu agerageza kumusaba guhagarika ibitero ingabo ze zigaba kuri Ukraine kugira ngo ibiganiro bya politiki bibe mu mwuka mwiza.
Zelensky ahamya ko gushyira igitutu kuri Putin, hifashishijwe ingamba zirimo gufatira u Burusiya n’abafatanyabikorwa babwo ibihano ari byo bizamuhatira guhagarika intambara.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *