Ukraine yagabye kimwe mu bitero bikomeye bya drones ku Burusiya, yohereza izirenga 370 zerekeza i Moscow no mu bindi bice by’icyo gihugu, mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Nyakanga 2026.
Abayobozi b’u Burusiya batangaje ko ubwirinzi bwo mu kirere bwashoboye guhanura drones nyinshi zitaragera mu Murwa Mukuru Moscow. Gusa, igitero cyagize ingaruka zikomeye mu Mujyi wa Kotovsk, mu Burengerazuba bw’u Burusiya.
Guverineri w’Intara ya Tambov, Evguéni Pervyshov, yavuze ko drones za Ukraine zibasiye ikigo cy’ububiko n’ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa bya sosiyete ya Wildberries.
Yatangaje ko icyo gitero cyahitanye abakozi barindwi bari ku kazi nijoro, abandi 24 barakomereka.
Inkongi y’umuriro yahise yaduka muri icyo kigo, ariko abashinzwe kuzimya umuriro baza kuyizimya, nubwo ibikorwa byo gutunganya ahangiritse byakomeje.
Meya wa Moscow, Sergei Sobyanin, yavuze ko kuva saa mbiri n’igice z’umugoroba, drones zirenga 370 zari zimaze koherezwa zerekeza mu Karere ka Moscow.
Mu mezi ashize, Ukraine yakajije umurego mu kugaba ibitero imbere mu Burusiya, yibasira cyane cyane ububiko bw’ibikoresho, ibikorwaremezo by’ubwikorezi n’ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.
Kyiv ivuga ko ibyo bikorwa bigamije guca intege ubushobozi bw’u Burusiya bwo gukomeza kurwana.
Iki gitero kije mu gihe impande zombi zikomeje gukoresha drones ku bwinshi, aho ubu zabaye kimwe mu bikoresho by’ingenzi cyane muri iyi ntambara imaze imyaka isaga ine.
U Burusiya na bwo bukomeje kohereza drones n’ibisasu bya misile muri Ukraine, byibasira imijyi n’ibikorwaremezo bitandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *