skol
fortebet

Ukraine yahawe amahirwe ya nyuma na Medvedev wahoze ayobora u Burusiya

Yanditswe: Wednesday 21, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Dmitry Medvedev wahoze ari Perezida w’u Burusiya yavuze ko abayobozi ba Ukraine bafite amahirwe ya nyuma yo kugirana ibiganiro n’u Burusiya kugira ngo baramire igihugu cyabo, bitaba ibyo bazamera nka cya kirondwe cyasigaye ku ruhu inka yarariwe kera.

Sponsored Ad

Ni umuburo Medvedev usanzwe ari umuyobozi mu kanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano yatanze, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’amategeko yabereye i Saint Petersburg ku wa 20 Gicurasi 2025.

Uyu mugabo w’imyaka 59 yahishuye ko u Burusiya butemera na busa ubuyobozi buriho muri Ukraine, avuga ko amahirwe busigaranye ari ukwisunga ibiganiro n’u Burusiya butazabura byose nk’ingata imennye.

Ati “Icyakora abayobozi bo muri Ukraine bafite amahirwe ya nyuma, hashingiwe ku mabwiriza runaka, kugira ngo nyuma y’intambara bazagumane ubusugire nk’igihugu, ndetse bakomeza mu nzira y’amahoro arambye.”

Medvedev yavuze ko nubwo kugeza ubu Ukraine iyobowe mu buryo butemewe n’amategeko, ariko u Burusiya bwiteguye kuganira na Kyiv ku bijyanye n’uburyo intambara yahagarara nta mananiza.

Icyakora yashimangiye ko u Burusiya bufite impungenge z’uko nta muyobozi n’umwe uyoboye Ukraine ufite uburenganzira bwo gusinya ku masezerano yava mu biganiro.

Impamvu ni uko muri Werurwe 2024 ari bwo muri Ukraine hari hateganyijwe amatora ya Perezida ariko kubera intambara arasubikwa, bivuze ko abari ku buyobozi barangije manda yabo.

Ni byo Medvedev ashingiraho avuga iby’izo mpungenge agaragaza ko igihugu cyabo kiramutse gisinyanye amasezerano n’ubuyobozi buriho muri Ukraine, abayobozi bashya bazatorwa bashobora kuyatesha agaciro.

Icyakora mu minsi ishize Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Sergeyevich Peskov, yavuze ko icya mbere ari ugutangira inzira y’ibiganiro, ibindi bikazaza nyuma.

Mu cyumweru gishize abayobozi ku mpande zombi bahuriye i Istanbul muri Turikiya, baganira ku bijyanye n’ihagarirwa ry’intambara biba ubwa mbere bibaye kuva mu 2022.

Muri ibyo biganiro bititabiriwe n’abakuru b’ibihugu byombi, hafatiwemo ibyemezo bitandukanye, birimo kurekura imfungwa z’intambara 1000 kuri buri ruhande ndetse bagakomeza ubwumvikane mu bijyanye no guhagarika intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa