Ukraine yamaze gutunganya umushinga wa Amerika wo guhagarika intambara
Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko umushinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ujyanye no kurinda umutekano muri Ukraine wamaze gutunganywa ku kigero cya 100%.
Zelenskyy yavuze ko ibiganiro byabaye mu mpera y’icyumweru bibahuje n’u Burusiya bikabera i Abu Dhabi byatanze umusaruro.
Ubwo yari mu Murwa Mukuru wa Lithuania, Vilnius yagize ati “Ku ruhande rwacu, icyizere kiza mbere cyo kurindirwa umutekano ni ikiva muri Amerika. Inyandiko yamaze gutunganywa ku kigero cya 100%, ndetse dutegereje ko abafatanyabikorwa bacu bemeza itariki n’aho tuzayisinyira.”
Yavuze ko nyuma iyo nyandiko izoherezwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ndetse n’iya Ukraine kugira ngo yemezwe.
Ku wa 23 no ku wa 24 Mutarama 2026 intumwa za Ukraine n’iz’u Burusiya zahuriye mu biganiro byabereye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku nshuro ya mbere zibifashijwemo n’abahuza baturutse muri Amerika.
Ibyo biganiro byari bigamije kuganira ku mugambi wa Amerika wo guhagarika intambara imaze hafi imyaka ine.
Muri ibyo biganiro nta mwanzuro wafashwe. Icyakora impande zombi zemeye kongera kuganira, ibiganiro na none bikazabera i Abu Dhabi.
Zelenskiy yagize ati “I Abu Dhabi, turi kuganira ku mushinga wa Amerika ugizwe n’ingingo 20 ndetse n’ibibazo bikomeye byerekeye amakimbirane yacu. Hari ibibazo byinshi byari bihari, ariko ubu byagabanutse.”
Yongeyeho ko u Burusiya bushaka ko Ukraine irekura ibice byo mu Burasirazuba bwayo ab’i Moscow bataranabasha kwigarurira kuva intambara yatangira.
Gusa yavuze ko batigeze bahindura icyemezo cyabo cyo kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *