skol

Ukraine yapfushije abasirikare ibihumbi 500 mu 2025- U Burusiya

Yanditswe: Thursday 18, Dec 2025

featured-image

Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Andrey Belousov, yatangaje ko mu mwaka wa 2025 wonyine, Ukraine yapfushije abasirikare hafi ibihumbi 500, ibintu byagabanyije cyane ubushobozi bwayo bwo gukomeza urugamba.

Belousov yabivugiye mu nama y’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ingabo yabaye ku wa Gatatu, yitabiriwe na Perezida Vladimir Putin.

Yavuze ko ubushobozi bw’Ingabo za Ukraine mu mirwano bwagabanyutseho hafi kimwe cya gatatu mu mwaka ushize.

Ati “Ingabo za Ukraine zapfushije abasirikare hafi ibihumbi 500, bituma Kyiv itakibasha gusimbuza aba basirikare binyuze mu guhatira abaturage kwinjira mu ngabo.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko muri uyu mwaka Ukraine yatakaje intwaro n’ibikoresho bya gisirikare birenga ibihumbi 103, birimo hafi 5.500 byakorewe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, umubare wikubye hafi kabiri ugereranyije n’uwo mu mwaka wabanje.

Ukraine yashyizeho itegeko ryo gukusanya abaturage bose bashobora kujya mu gisirikare mu 2022, inabuza abagabo bafite imyaka iri hagati ya 18 na 60 gusohoka mu gihugu.

Iyi gahunda yo gufata abaturage ku ngufu yagiye itera imvururu n’imirwano hagati y’abaturage batifuza kujya mu gisirikare n’abashinzwe kubafata.

Mu bihe bitandukanye, hagaragaye amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare bashinzwe kwinjiza abandi mu ngabo bakubita cyangwa bakirukana abantu mu mihanda, ndetse bakanatera ubwoba abageragezaga kubarenganura.

Nubwo aya mabwiriza yakomeje gukazwa, abayobozi ba Ukraine n’abayobora ingabo ku mirongo y’imbere y’urugamba bagiye bagaragaza ko iyi gahunda yo gukusanya abasirikare itarimo gutanga umusaruro wifuzwa. Ibi byagize uruhare mu gukomeza gusubira inyuma kw’ingabo za Ukraine no gutsinda kw’ingabo z’u Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa