skol
fortebet

Ukraine yarashe amato atwara peterori y’Uburusiya yakoreraga mu bwihisho

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Wednesday 08, Jul 2026

Ukraine yarashe amato atwara peterori y'Uburusiya yakoreraga mu bwihisho

Sponsored Ad

skol

Nk’uko byatangajwe n’Umugaba w’Ingabo za Ukraine zishinzwe gukoresha indege zitagira abapilote (drone), Robert Brovdi, uzwi ku izina rya gisirikare rya "Madyar", mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 8 Nyakanga, ingabo za Ukraine zashenye amato icyenda atwara ibikomoka kuri peteroli yakoreraga mu buryo bwihishe mu Nyanja ya Azov.

Yavuze ko mu masaha 72 ashize, ingabo za Ukraine zarashe amato 21 yose hamwe. Muri ayo harimo amato 19 atwara ibikomoka kuri peteroli akorera mu byambu, ubwato bumwe butwara imizigo isanzwe, ndetse n’ubundi bwato bumwe bwambutsa abantu n’imizigo mu gace ka Kerch.

Guverineri w’intara ya Rostov, Yuri Slyusar, yanditse ku rubuga rwa Telegram ko amato abiri atwara ibikomoka kuri peteroli yari yerekeje i Rostov-on-Don yangiritse nyuma y’igitero cya drone cyagabwe mu gace ka Taganrog Bay, kari mu Nyanja ya Azov.

Yasobanuye ko ayo mato yari adafite umutwaro, bityo nta bikomoka kuri peteroli byamenekeye mu nyanja. Yanavuze ko nta muntu wahasize ubuzima muri icyo gitero, uretse abantu babiri bakomerekeye byoroheje.

Kugeza ubu, ntibiramenyekana niba ayo mato abiri ari mu yavuzwe na Robert Brovdi ko yagabweho igitero n’ingabo za Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa