Ukraine yashinjwe kubura ubushake bwo kurangiza intambara n’u Burusiya
Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko Ukraine iri kugenda biguru ntege mu kurangiza intambara iri guhuza ibyo bihugu byombi, ndetse ko icyo gihugu kidafite ubushake bwo gukomeza ibiganiro.
Uyu mugabo yavuze ko mu biganiro biheruka guhuza impande zombi byabereye Istanbul muri Turikiya, uruhande rwa Ukraine rwitwaye nabi cyane.
Ati "Mu nama iherutse kuduhuriza Instanbul, uruhande rwacu rwagaragaje ubusabe bwo gushyiraho amatsinda mato agamije kuganira ku ngingo zose zigaruka kuri iki kibazo. Uruhande rwa Ukraine rwabigiyemo gake. Impamvu ni uko badashaka gukomeza ibiganiro."
Ibiganiro bigamije gushaka icyarangiza intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine byatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, hakorwa ibiganiro bitatu aho icya nyuma cyabaye muri Nyakanga, gusa byose nta musaruro ufatika byagezeho ndetse nyuma yaho, intambara yakajije umurego, Ukraine irushaho kurasa mu Burusiya.
Ukraine yashinjwe kubura ubushake bwo kurangiza intambara n’u Burusiya

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *