Ukraine yatsembye ko Zelensky na Putin badashobora guhurira i Moscow
Yanditswe: Thursday 04, Sep 2025
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yatangaje ko hari ibihugu byinshi byagaragaje ko byiteguye kwakira ibiganiro bizahuza Volodymyr Zelensky na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, ishimangira ko mu gihe byabera i Moscow, Ukraine itabyitabira.
Ku wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025, ubwo Perezida Putin yaganiraga n’abanyamakuru i Beijing, yasabye ko Zelensky yazajya i Moscow kugira ngo baganire ku buryo bwo guhagarika intambara.
Ati “Niba Zelensky yiteguye ashobora kugirira uruzinduko i Moscow.”
Ni igitekerezo cyahise cyamaganirwa kure na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrey Sibiga mu butumwa yanyujije kuri X.
Ati “Hari ibihugu byasabye kwakira ibi biganiro, kandi ni ubusabe bw’ingenzi ndetse Perezida Zelensky yiteguye inama nk’iyo igihe icyo aricyo cyose, ariko Trump akomeje kwangiza ibintu atanga ubusabe budashoboka.”
Mu bihugu byagaragaje ko byiteguye kwakira ibiganiro bya Putin na Zelensky harimo Hongrie, u Busuwisi na Turikiya.
Putin avuga ko inama izamuhuza na Zelensky izaba mu gihe izindi zihuza abahagarariye ibi bihugu zizaba zatanze umusaruro.
Zelensky ntashaka guhurira na Putin i Moscow

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *