skol

Ukraine yemereye abasore gusohoka mu gihugu

Yanditswe: Wednesday 13, Aug 2025

featured-image

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yategetse ubuyobozi bwe ko bukwiriye kwemerera abasore bari munsi y’imyaka 22 kuba bava mu gihugu bakajya mu bindi bihugu byo mu mahanga.

Iki cyemezo ni umwihariko cyane ko abasore n’abagabo bari hagati y’impaka 18 na 65 batari bemerewe gusohoka igihugu, kubera ibihe bidasanzwe igihugu kirimo by’intambara.

Gusa magingo aya abari munsi y’imyaka 22 bazajya bemererwa gusohoka igihugu.

Ku wa 12 Kanama 2025, nibwo Zelensky yatangaje ko iki cyemezo ari cyiza kubera ko bizafasha abasore bakiri bato bo muri Ukraine gukomeza kwiyumvamo igihugu cyabo ndetse no kuzagaruka kwiga muri Ukraine igihe amahoro yaba agarutse.

Ati “Nabwiye Guverinoma n’ubuyobozi bwa gisirikare korohereza abasore bakiri bato gusohoka igihugu ndetse ibyo bigomba guhera ku bafite imyaka iri hasi ya 22.”

Abanenga iki cyemezo bavuga ko kizatuma abasore benshi begereje imyaka yo kujya mu gisirikare bahunga, bityo bikarushaho gushyira Ukraine ku gitutu.

Gusa hari n’abavuze ibi ari ikimenyetso cy’uko Ukraine ishobora kuba iri gushaka uburyo bwo kurangiza intambara, bityo ikaba yatangiye gukuraho zimwe mu ngamba zatewe n’intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa