skol
fortebet

Umubiligi w’imyaka 92 akurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Patrice Lumumba

Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangaje ko bushaka kuburanisha Umubiligi w’imyaka 92 y’amavuko ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1960.

Sponsored Ad

Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Congo yishwe arashwe muri Mutarama 1961 nyuma yo gutabwa muri yombi hashingiwe ku itegeko ry’Ababiligi bakoronije iki gihugu, umurambo we utwikishwa ‘acide’, hasigara iryinyo gusa.

Umupolisi w’u Bubiligi wakurikiranye itwikwa ry’umurambo wa Lumumba, Gerard Soete, ni we wajyanye iri ryinyo i Bruxelles, gusa ryasubijwe umuryango w’uyu munyapolitiki mu 2022.

Komisiyo yihariye yashinzweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi kugira ngo isuzume dosiye y’urupfu rwa Lumumba, mu 2001 yanzuye ko iki gihugu cyarugizemo uruhare, ibyatumye mu 2002 Guverinoma yacyo isaba imbabazi umuryango we na Congo muri rusange.

Abana ba Lumumba mu 2011 batanze ikirego mu Bubiligi, basaba ubutabera, mu gihe Ababiligi 10 bakekwagaho uruhare mu rupfu rwe. Muri bakekwa haracyariho gusa uyu musaza witwa Etienne Davignon wabaye umudipolomate na Visi Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Davignon akurikiranyweho kugira uruhare mu gufunga Lumumba mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kumwimurira ahandi ho gufungirwa no kumutesha agaciro.

Umuryango wa Lumumba wishimiye icyemezo cy’Ubushinjacyaha, ugaragaza ko icyo wifuza ari uko ukuri kumenyekana. Byavuzwe n’umukobwa we, Juliana, wagize ati “Turi kugana mu cyerekezo cyiza. Icyo dushaka mbere ya byose ni ukuri.”

Biteganyijwe ko urukiko rwa Bruxelles ruzumva icyifuzo cy’Ubushinjacyaha muri Mutarama 2026, rubone kwemeza niba Davignon agomba kuburanishwa cyangwa se kutaburanishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa