skol

Umubyeyi wo muri Australia wabeshye ko umwana we arwaye kanseri yafunzwe

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2026

featured-image

Umubyeyi wo muri Australia wahimbye ko umwana we w’imyaka itandatu arwaye kanseri kugira ngo asabe inkunga abone amafaranga yo kubaho mu buzima buhenze, yakatiwe igifungo kirenze imyaka ine.

Uyu mugore w’imyaka 45 ukomoka muri Leta ya South Australia yogoshe umutwe n’ibitsike by’umwana we, amuzinga igitambaro ku mutwe no ku maboko, ndetse amuha imiti, mu mugambi wo kubeshya umuryango n’inshuti kugira ngo bamuteranyirize ibihumbi by’amadolari.

Uyu mugore, utatangajwe izina kubera impamvu z’amategeko, yemeye icyaha cyo gukora ibikorwa bishobora kugirira nabi umwana we, ndetse n’ibyaha 10 byo kubeshya.

Mu isomwa ry’urubazanza ryabaye ku wa gatatu, umucamanza w’urukiko rw’akarere yavuze ko ibikorwa bye byari “ubugome”, “byateguwe neza” kandi bw’"ubushukanyi”.

Urukiko rwumvise ko uburiganya bw’uyu mugore bwatangiye nyuma y’uko umwana we yari yagiye kureba umuganga w’amaso nyuma y’impanuka.

Nyuma yaho, abwira umugabo we, umuryango, inshuti ndetse n’abagize umuryango w’ishuri ko umwana we arwaye kanseri y’amaso.

Yahatiraga umwana we gukoresha igare ry’ababana n’ubumuga (wheelchair) kandi akamugabanyiriza ibikorwa bya buri munsi kugira ngo abantu batekereze ko ari guhabwa ubuvuzi bwa kanseri buzwi nka ’radiation’. Yanamuhaga imiti igabanya ububabare n’inyunganiramirire, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Australia.

Mu rukiko, ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mubyeyi “yakoresheje umwana we mu nyungu ze bwite nk’igikoresho cyo kubeshya” abamukunda n’abandi b’umuryango mugari, nyuma akoresha inkunga yabonaga kugira ngo umuryango ushobore kubaho “ubuzima bw’abakire n’ibyamamare”.

Umwunganizi w’uyu mugore, nyina w’abana babiri, yavuze ko uwo mukiliya we yagize ikibazo cyo kubatwa n’imikino y’urusimbi (gambling) nyuma y’icyorezo cya Covid-19, maze “abyaza umusaruro” impanuka y’umwana we, ariko ko atigeze agira umugambi wo kumugirira nabi cyangwa kugirira nabi umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa