Umubyinnyi ndetse n’umutoza w’imbyino uzwi ku rwego mpuzamahanga, Sherrie Silver, yisobanuye nyuma yo kunengwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinje kwishimira intsinzi y’ikipe y’u Bwongereza yasezereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Muri uwo mukino, u Bwongereza bwatsinze RDC ibitego 2-1, buhita bukatisha itike yo gukomeza muri kimwe cya munani cy’irangiza, mu gihe urugendo rwa Congo muri iri rushanwa rwahagarariye aho.
Nyuma y’iyo ntsinzi, bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje kutishimira uburyo Sherrie Silver yayakiriye, bavuga ko nk’Umunyafurikakazi yari akwiye gushyigikira ikipe ihagarariye umugabane wa Afurika aho kwishimira intsinzi y’u Bwongereza.
Mu gusubiza ibyo yamenweho, Sherrie Silver yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram, avuga ko abafata gushyigikira u Bwongereza nk’aho ari ukwigaragambya ku Banyafurika bakwiye kubanza kureba inkomoko y’abakinnyi bagize iyo kipe.
Yaherekeje ayo magambo ifoto yerekana bamwe mu bakinnyi b’u Bwongereza bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, agaragaza ko iyo kipe na yo ifite isano ikomeye n’umugabane wa Afurika.
Ku kibuga, umukino watangiye neza ku ruhande rwa RDC, yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cya Brian Cipenga cyabonetse ku munota wa karindwi, ibintu byahaye icyizere abakunzi b’iyo kipe.
Nubwo u Bwongereza bwakomeje gusatira izamu rya RDC, bwahuraga n’imbogamizi z’umunyezamu Lionel Mpasi, wakoze akazi katoroshye akuramo imipira myinshi yari ishobora kuvamo ibitego.
Icyakora, mu gice cya nyuma cy’umukino, kapiteni Harry Kane ni we wahinduye amateka yawo. Yabanje kwishyura igitego ku mupira wari uturutse kuri Anthony Gordon, nyuma aza gutsinda n’igitego cya kabiri ku munota wa 86, ahesha ikipe ye intsinzi y’ibitego 2-1 ndetse anayifasha kugera muri kimwe cya munani cy’irangiza, aho itegerejwe kuzahurira na Mexique.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *