Umufatanyacyaha muri dosiye ya Epstein yanze guha amakuru inteko ya Amerika adahawe imbabazi na Perezida
Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026
Ghislaine Maxwell, umugore ufungiye ubufatanyacyaha na Jeffrey Epstein, yanze gusubiza ibibazo by’Itsinda rishinzwe igenzura mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Maxwell, wahamijwe ibyaha byo guhohotera no gushora abangavu mu busambanyi, yitabiriye ikiganiro cyabereye mu muhezo kuri uyu wa mbere hifashishijwe ikoranabuhanga, muri gereza yo muri Texas aho arimo kurangiriza igihano cy’imyaka 20 yakatiwe.
Umuyobozi w’Itsinda rishinzwe Igenzura, James Comer, ukomoka mu ishyaka ry’Abarepubulikani, yavuze ko Maxwell "nk’uko byari byitezwe", yahisemo kwitabaza ingingo ya gatanu yo mu itegeko nshinga rya Amerika (Fifth Amendment), imwemerera kudatanga amakuru mu gihe abona ko ashobora kumuteza ibibazo.
Yagize ati: "Birababaje kandi biteye impungenge."
Yongeraho ati: "Hari byinshi twari dukeneye kumubaza ku byaha we na Epstein bakoreye hamwe, ndetse n’amakuru arebana n’abandi bashobora kuba barafatanyije muri ibyo byaha.
Turashaka kugeza ukuri ku banyamerika no kubona ubutabera ku barokotse, ibyo ni byo iri perereza rigamije."
Ingingo ya Gatanu y’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iha Abanyamerika uburenganzira bwo kwanga gusubiza ibyo babazwa mu igihe ibisubizo batanga bishobora kubateza ibindi bibazo.
Umudepite w’aba Demokarate Melanie Stansbury yabwiye itangazamakuru nyuma y’iperereza ko Maxwell "yakoresheje ayo mahirwe mu gusaba imbabazo z’ibyaha byamuhamijwe."

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *