Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Budage yavuze ko U Burusiya bushobora kugaba ibitero kiri OTAN
Yanditswe: Monday 02, Jun 2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Budage, General Carsten Breuer, yaburiye ibihugu bigize Umuryango w’Ubutabarane, OTAN, ko bigomba kwitegura hakiri kare igitero u Burusiya bushobora kugaba kuri uyu muryango mu myaka ine iri imbere cyangwa mbere yaho.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC nyuma y’inama y’umutekano izwi nka Shangri-La Dialogue yabereye i Singapore, kuva ku wa 30 Gicurasi kugeza ku wa 1 Kamena 2025.
Gen. Breuer, yavuze ko u Burusiya buri kubaka ubushobozi bw’igisirikare ku rwego rwo hejuru, bwongerera umubare w’ingabo n’ibikoresho bya gisirikare.
Yagize ati “U Burusiya buri gukora ibifaru bisaga 1.500 buri mwaka. Ntabwo byose byoherezwa muri Ukraine mu ntambara, ahubwo bimwe birabikwa, ibindi bigashyirwa mu mutwe mushya w’ingabo ziteganyirijwe kuzahangana n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.”
Gen. Breuer kandi yavuze ko u Burusiya bwakoze ibisasu bya rutura bigera kuri miliyoni enye mu 2024, bitagamije kwifashisha mu ntambara iki gihugu gihanganye mo na Ukraine, ahubwo hagamijwe no kwitegura urundi rugamba.
General Breuer yavuze ko OTAN iri guhura n’ibibazo bikomeye atigeze abona mu byaka 40 amaze mu gisirikare.
Yavuze ko agace ka Suwalki, gahana imbibi n’u Burusiya, Pologne, Belarus na Lithuania, ari kamwe mu gace gafatwa nk’akarimo icyuho mu bya gisirikare bityo ko u Burusiya bwakifashisha mu gutera uyu muryango.
General Breuer yashimangiye ko OTAN ikomeje kugira ubumwe mu guhangana n’iki kibazo, nubwo hari ibihugu nka Hongrie na Slovakia byagiye bigaragaza ko bifitanye ubushuti budasanzwe n’u Burusiya.
Ku bijyanye n’uko u Burayi bwagiye bugabanya ishoramari mu gisirikare mu myaka yashize, General Breuer yavuze ko ari ngombwa ko ibihugu byongera ubushobozi.
Yagize ati “Ubu turimo kubona ibimenyetso, haba mu bitero by’ikoranabuhanga, ibitero ku miyoboro y’amashanyarazi n’ubutasi mu bihugu byacu. Tugomba kongera ubushobozi bw’igisirikare cyacu tugaharanira kwirwanaho, no gukumira ibitero.”
Gen. Breuer yavuze ko u Burusiya bubona intambara ya Ukraine nk’igice cy’urugamba rw’igihe kirekire n’Umuryango wa OTAN, bityo bukaba buri kugerageza gusenya urwego rw’umutekano w’u Burayi.
Ibi bitangajwe mu gihe hasigaye ibyumweru bike ngo ibihugu bigize OTAN bihurire mu nama ikomeye izabera mu Buholandi, aho hitezwe kuganirwa ku ngengo y’i mari n’ishyirwa mu bikorwa byo kongera ubushobozi bw’igisirikare cy’uyu muryango.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *