skol

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Libya yapfiriye muri Turukiya

Yanditswe: Wednesday 24, Dec 2025

featured-image

Umugaba w’Ingabo za Libya, Muhammad Ali Ahmad al-Haddad yaguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Türkiye.

BBC ivuga ko Gen Mohammed Ali Ahmed al-Haddad yapfiriye mu mpanuka y’indege ndetse bikaba byemejwe na Minisitiri w’Intebe wa Libya.

Gen Mohammed Ali Ahmed al-Haddad yari mu ndege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yari mu kirere cy’umurwa mukuru wa Turukiya, Ankara, ku mugoroba wo ku wa Kabiri.

Yari kumwe n’abandi basirikare bakuru bane, n’abantu batatu bari batwaye indege.

Minisitiri w’Umutekano muri Turukiya, Ali Yerlikaya yavuze ko iriya ndege yatangiye kuburirwa irengero ku byuma bigenzura indege ahagana saa 20:52 (17:52 GMT), yari imaze iminota 42 ihagurutse ku kibuga cy’indege cy’i Ankara.

Iyi ndege yo muri Libya yari yagaragaje ibibazo ndetse isaba ko yagwa byihutirwa ariko nyuma iburirwa irengero ku byuma bigenzura indege.

Ibisigazwa by’iyi ndege byaje kuboneka mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umujyi wa Ankara, ndetse n’amajwi yafashwe, n’agasanduku k’umukara byose byabonetse.

Minisitiri Yerlikaya yanditse kuri X yahoze ari Twitter ko Polisi yabonye ibisigazwa by’iriya ndege mu gace ka Kesikkavak, mu Karere ka Haymana.

Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma yemewe na UN ikorera i Tripoli, Abdul Hamid Dbeibeh, yavuze ko yamenye inkuru y’urupfu rwa Gen Haddad n’abandi basirikare bakuru bari kumwe na we.

Yavuze ko ari igihombo gikomeye ku gihugu, avuga ko Libya yabuze abagabo bakoreye igihugu, mu kuri n’ubwitange.

Gen Haddad n’abo bari kumwe bari muri Turukiya mu rwego rw’ibiganiro bigamije gukomeza umubano mu by’umutekano n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibyo bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa