skol
fortebet

Umugabo amaze imyaka 2 abana n’umurambo w’umuvandimwe we yaranze kumushyingura

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 30, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Donald Pollard w’imyaka 69 ukomoka mu mugi wa Liverpool, yatunguye abantu benshi kubera kumara imyaka 2 yose abana n’umurambo we yaranze kuwuhamba kugira ngo umumare irungu.
Uyu mugabo yanze guhamba umurambo wa murumuna we w’imyaka 54 ubwo yapfaga,bituma polisi itangira gukora iperereza bashaka uyu mugabo cyane ko yabuze mu gace bari batuyemo.
Ubwo uyu mugabo yabazwaga aho murumuna we yagiye,yababwiye ko yapfiriye mu nzu ndetse bajya kureba umurambo we mu cyumba cyo hejuru (…)

Umugabo witwa Donald Pollard w’imyaka 69 ukomoka mu mugi wa Liverpool, yatunguye abantu benshi kubera kumara imyaka 2 yose abana n’umurambo we yaranze kuwuhamba kugira ngo umumare irungu.

Uyu mugabo yanze guhamba umurambo wa murumuna we w’imyaka 54 ubwo yapfaga,bituma polisi itangira gukora iperereza bashaka uyu mugabo cyane ko yabuze mu gace bari batuyemo.

Ubwo uyu mugabo yabazwaga aho murumuna we yagiye,yababwiye ko yapfiriye mu nzu ndetse bajya kureba umurambo we mu cyumba cyo hejuru niko kuhasanga uyu murambo waraboze bamuta muri yombi yamushinja kugira uruhare mu rupfu rwe.

Pollard ubwo yagezwaga imbere y’urukiko yabajijwe impamvu atavuze ko umuvandimwe we yapfuye ngo ashyingurwe,yatangaje ko yangaga kubaho wenyine ndetse ko yifuzaga kubona umuvandimwe we bakiri kumwe.

Urukiko rwamushinje ibyaha byo kutubaha amategeko ajyanye no gushyingura umuntu gusa atangaza ko ibyo yakoze yabitewe no kwikunda ndetse n’urukundo yakundaga uyu muvandimwe we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa