skol
fortebet

Umugabo urinda pariki yororerwamo inyamaswa yariwe n’urusamagwe yarindaga

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 09, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuyapani witwa Akira Furusho w’imyaka 40 usanzwe urinda pariki ibamo inyamaswa yitwa Hirakawa yahuye n’uruva gusenya ubwo yatakwaga n’urusamagwe rw’umweru ruri mu zidakunze kuboneka ku isi rumuruma ijosi aravirirana kugeza apfuye.

Bagenzi b’uyu mugabo urinda aha hantu hororerwa inyamaswa basanzwe yishwe n’uru rusamagwe ndetse rwamurumye ijosi.

Nkuko abashinzwe kurinda iyi pariki yororerwamo inyamaswa babitangarije abanyamakuru,uru rusamagwe rw’umweru rudakunze kuboneka ku isi rwamufatiye mu mwobo rumuruma ijosi birangira apfuye.

Farusho yatinze gutabwarwa na bagenzi be,ava amaraso menshi amushiramo byatumye apfa nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Uru rusamagwe rwari rwasaze rwarashwe isasu ryo gutuma rutuza kugira ngo abarinzi babashe kugera kuri mugenzi wabo rwari rwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa