skol

Umugabo yakubiswe anambikwa ubusa kubera gufatirwa mu isoko ari kwiba

Yanditswe: Friday 11, May 2018

Umugabo wafatiwe mu isoko ari kwiba,yakubiswe iza akabwana,yambikwa ubusa ndetse ategekwa kuzenguruka umugi yambaye ubusa ndetse bamushyiraho icyapa cyanditseho ngo “Ndi umujura”

Uyu mugabo utatangajwe izina,yakwirakwiye hose ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yafashwe ari kuzenguruka yambaye ubusa ndetse yakubiswe bikomeye kubera gufatirwa mu isoko ari kwiba.

Uyu mugabo yari yaziritswe amaboko ndetse ahabwa urw’amenyo n’umuhisi n’umugenzi wamubonye mu isoko rya Oregon riherereye mu gace ka Guadalajara, muri Mexico.

Abatuye muri Mexico bafite umuco wo kwihanira ndetse ni kenshi bakubita abajura bakabamugaza cyane ko mu minsi ishize nabwo baherutse gukubita umuja ndetse a hafi no kumwica.

Abamufashe bakamwimbika ubusa batangaje ko bamaze iminsi bazengerezwa n’abajura akaba ariyo mpamvu bahaye uyu mugabo isomo kugira ngo na bagenzi be barebereho.

Mu kwezi gushize nabwo,itsinda ry’abantu 50 ryatse polisi umugabo wari umaze gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 20 rimujugunya mu mugezi wororerwagamo ingona ziramwica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa