skol

Umugabo wajyanye umurambo kuri Banki kuwusabisha amafaranga yabivuzeho birambuye

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2026

featured-image

Umugabo w’imyaka 52 wo mu Burasirazuba bw’u Buhindi, uherutse kugaragara yikoreye umurambo wumye wa mushiki we awujyanye kuri Banki ngo bamuhe amafaranga y’umuvandimwe we, yavuze ko yabitewe n’umujinya wo gusiragizwa n’umuyobozi w’iriya banki wamusabaga kuzana nyiri ayo mafaranga cyangwa ikimenyetso cyerekana ko yapfuye.

Uyu mugabo witwa Jitu Munda, yagaragaye ku wa Mbere w’iki cyumweru, mu Ntara ya Odisha aho yari yikoreye umubiri w’umuntu, awujyanye kuri Banki ya Gramin iherereye mu mujyi wa Malliposhi.

Yashakaga ko iyi Banki imuha amafaranga y’Amarupia ibihumbi 19,3 (agera mu bihumbi 300 Frw) ari kuri konti ya mushiki we Karla Munda witabye Imana mu mezi abiri ashize.

Uyu mugabo, avuga ko umuvandimwe yitabye Imana amaze kugurisha ibimasa yari yoroye, amafaranga yari yakuyemo ahita ajya kuyabitsa kuri iriya banki.

Nyuma yaje kujya kubikuza ariya mafaranga y’umuvandimwe we avuga ko aje amuhagarariye kuko we yitabye Imana, ariko Banki imubera ibamba, ivuga ko ikeneye ibimenyetso simusiga.

Ati “Nagiyeyo inshuro nyinshi nsobanurira umukuru wa banki ko hashize amezi abiri mushiki wanjye apfuye. Uwo muyobozi wa banki yanze kunyumva agatsimbarara ko tuzana nyiri konti cyangwa icyemeza ko yapfuye n’inyandiko z’uwo yasigiye irage.

Akomeza agira ati “nagize umujinya ndagenda nzana umubiri we ngo mwereke ikimenyetso.”

Umurambo wa mushiki we, kugira ngo agere aho wari ushyinguye yakoze urugendo rw’ibilometero bitatu, aragenda arawutaburura awushyira mu mufuka, ubundi ashyira ku rutugu yerecyeza kuri Banki kugaragaza ikimenyetso.

Ubwo uyu mugabo yageraga kuri Banki, ubuyobozi bwayo bwahise buhamagaza Polisi yo muri kariya gace, na yo yihutiye kuhagera, ubundi akayisobanurira imiterere y’ikibazo.

Polisi mu gusa no kumuturisha, yamubwiye ko ikibazo cye cyumvikana, ariko ko akwiye gusubiza umurambo wa mushiki we aho wari ushyinguye, na we ntiyayisuzugura, arongera arikorera ashyira nzira awusubiza mu irimbi.

Ubuyobozi bw’iriya banki bwemera ko koko bwasabye uriya mugabo kujya kuzana nyiri ariya mafaranga, ndetse nyuma y’uko akoze biriya, hakozwe iperereza ku wa Gatatu tariki 28 Mata 2026, bikaza kugaragara koko mushiki we yari afite amarupiya 19,410 kuri konti iri muri iyi banki.

Ayo mafaranga yaje gutangwa, ashyikirizwa uriya mugabo Jitu Munda n’abandi bavandimwe be babiri, bakaba banavukana na nyakwigendera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa