Umugore witwa Ednah Kemuma ukomoka muri Kenya yahuye n’uruva gusenya ubwo umugabo we Kengere w’imyaka 25 yamusangaga iwabo yahukanye,amusaba ko bataha aranga niko gukurayo umupanga yari yitwaje amuca ukuboko.
Uyu mugore w’imyaka 21 urembeye mu bitaro bya Kisii,yabwiye abanyamakuru ko umugabo we babyaranye inshuro imwe bahoraga bashwana bituma afata umwanzuro wo kwahukana ntibyashimisha umugabo we.
Uyu mugore yavuze ko ubwo yari avuye mu isoko ku wa mbere w’iki cyumweru yahamagawe n’umugabo we amusaba ko yasohoka hanze bakaganirira ndetse bagacoca ibibazo bafitanyeariko birangira amuciye ukuboko.
Yagize ati “Nasohotse hanze njya kureba umugabo wanjye,duhita dutangira gushwana kubera ko namubwiye ko ntifuza kongera kubana nawe mu gihe atarakemura ibibazo dufitanye,ahita ansha ukuboko akoresheje umupanga yari yitwaje.”
Uyu mugabo yahise yaka uyu mugore we telefoni ahita ahunga,mu gihe umugore we yasigaye atabaza abaturanyi barahurura bamujyana kwa muganga.
Nyina w’uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko Leta ya Kenya igomba guhakana yihanukiriye uyu mugabo mubi wamugaje umwana we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *