Mu mujyi wa Nagoya mu Buyapani, bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umukobwa w’imyaka 23 witwa Houra Inaba apfuye mu buryo bubabaje nyuma y’uko umugabo ahanutse mu nyubako y’amagorofa 12 akamugwaho ari kwigendera mu muhanda. Iyi mpanuka idasanzwe yabereye mu gace kazwi cyane ka Sakae, ahantu huzuye amaduka, amaresitora n’amazu menshi y’imyidagaduro.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa saba z’ijoro (1:00 a.m.) ku wa 19 Nyakanga 2026, ubwo Inaba yari ari kugendnaa n’inshuti ye mu muhanda wo muri ako gace. Mu buryo butunguranye, umugabo witwa Shinsei Taguchi, w’imyaka 29, yaguye avuye ku nyubako ndende maze amugwaho.
Abantu bari hafi bahise batabaza inzego z’ubutabazi, maze bombi bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubufasha bwihutirwa. Nubwo Houra Inaba yajyanywe kwa muganga ari muzima, ibikomere yagize byaje kumugiraho ingaruka zikomeye.
Abaganga bemeje ko yapfuye nyuma y’amasaha make azize guhungabana gukomeye, no kuviramo imbere. Yapfuye ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (5:30 a.m.), nyuma y’amasaha agera kuri ane n’igice impanuka ibaye.
Icyakora amakuru ahari avuga ko inshuti ye bari kumwe igihe byabaga nta bikomere yagize.
Ku rundi ruhande, Shinsei Taguchi waguye avuye muri iyo nyubako, we yarokotse nubwo yari yakomeretse bikomeye.
Abaganga batangaje ko akiri muri koma, atabasha kuvugana n’abantu kandi ubuzima bwe bukaba buri mu kaga.
Kuba yaraguye avuye ku nyubako y’amagorofa 12 ariko akabasha kurokoka mu gihe uwo yagwiriye yapfuye, byatumye iyi nkuru ikurura abantu benshi.
Inzego z’umutekano zo mu Buyapani zatangiye iperereza kugira ngo zimenye neza uko iyi mpanuka yabaye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba Taguchi yaba yaraguye ku bw’impanuka cyangwa niba hari ikindi cyabimuteye.
Abapolisi ntibaramenya neza igorofa y’inyubako yari avuyeho, ndetse n’impamvu yari muri iyo nyubako nayo iri mu byo bagikurikirana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Japan News ivuga ko, Taguchi atari a tuye muri iyo nyubakondetse adakunda kuhaza, ibintu byatumye abashinzwe iperereza bashaka kumenya impamvu yari yahaje muri ayo masaha y’ijoro.
Agace ka Sakae, aho iyi mpanuka yabereye, ni kamwe mu duce tuzwi cyane mu mujyi wa Nagoya.
Ni ahantu huzuyemo ibikorwa by’ubucuruzi, inyubako z’amacumbi, ibiro, amaduka n’ahantu ho kwidagadurira, ku buryo hakunze kunyura abantu benshi cyane cyane mu masaha y’umugoroba n’ijoro.
Abatangabuhamya bavuze ko inzego z’ubutabazi zahise zihagera nyuma yo guhamagarwa babwirwa ko "umugabo ahubutse mu igorofa akagwira umukobwa.”
Urupfu rwa Houra Inaba rwababaje benshi, cyane ko yitabye Imana atunguwe n’impanuka itari yitezwe.
Iyi nkuru kandi yongeye kuzamura ibibazo ku mutekano w’abanyamaguru mu duce dufite inyubako ndende, cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi.
Nubwo iperereza rigikomeje, ubuyobozi bwo mu Buyapani buracyashaka kumenya niba ari impanuka isanzwe cyangwa niba hari ikindi cyihishe inyuma y’uku kugwa kwa Shinsei Taguchi.
Kugeza ubu, ikizwi ni uko umuntu umwe yatakaje ubuzima mu buryo bubabaje, mu gihe undi wari nyirabayazana w’iyo mpanuka akiri mu bitaro arwana n’ubuzima.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *