Umugabo yakubitishije umukunzi we inyundo amutegeka kurya amafoto y’abagize umuryango we bapfuye
Yanditswe: Monday 02, Jul 2018
Umukobwa witwa Charlotte Rooks ukomoka mu Bwongereza, yakorewe ihohoterwa ridasanzwe n’umukunzi we wamukubitsishije inyundo atwite ndetse amutegeka kurya amafoto yose y’abagize umuryango we bapfuye.
Uyu Rooks yakubiswe n’uyu mukunzi we atwite ndetse benshi bemeza ko iri ariryo hohoterwa rikomeye kandi riteye ubwoba ribaye mu Bwongereza.
Uyu mugabo witwa Craig Thomas yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibi byaha byo guhohotera uyu mukunzi we wari utwite ubwo yamukubitishaga inyundo.
Uyu mugabo yakoze aya mahano mu mwaka wa 2013 gusa polisi y’Ubwongereza yanenzwe na benshi ko itabashije gutabara uyu mugore wakubitwaga n’uyu mugabo we buri munsi abaturanyi bakayihamagara ntibashe kumuta muri yombi.
Uyu mugore yatinye kurega uyu mugabo we ndetse iyo polisi yazaga muri uru rugo gukora iperereza ihamagawe n’abaturanyi,uyu mugore yavugaga ko nta kibazo afitanye n’umugabo we kandi abeshya.
Rooks yavuze ko uyu mugabo we yigeze kumukubitisha inyundo,amukuramo imyenda yose,amutegeka kuryama yambaye ubusa nyuma yo kumurisha ku ngufu amafoto y’abagize umuryango we bapfuye.
Kugira ngo uyu mugabo afungwe ni uko uyu mugore yatorotse uyu mukunzi we babanaga batarashyingiranywe byemewe n’amategeko,ahita ajya kuri polisi ayibwira ko atataha mu rugo ahubwo araba ku biro byabo,birangira bataye muri yombi Thomas.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *