Polisi yo muri Indonesia yafunze umugabo w’imyaka 28 kubera kuruma umwana we w’imyaka 4 kugeza amwishe yarangiza akavuga ko yabonye ari mwiza cyane ku buryo yaribwa.
Uyu mugabo yarumye umwana we w’umuhungu ubwo yamubeshyaga ko amujyanye kumutembereza ku mucanga wo mu gace ka Sulawesi y’Amajyepfo muri Indonesia,nyuma akaza gutangira kumuruma byamuviriyemo urupfu.
Uyu mugabo yarumiye uyu mwana we ku mucanga witwa Losari aho yabeshye abapolisi nyuma yo kubona ibikomere uyu mwana yagize ko ari impanuka ikomeye yagiriye kuri moto bariho ubwo berekezaga kuri uyu mucanga.
Uyu mugabo wakomeje kubwira abapolisi ko umwana we yakoreye impanuka kuri moto,yatamajwe n’ibipimo by’umurambo byagaragaje ko atari impanuka yamuhitanye abona kwemerera aba bapolisi ko yamurumye.
Yababwiye ko umwana we yari mwiza cyane ku buryo yifuje kumurya,ibintu byatangaje aba bapolisi cyane ndetse byitezwe ko agomba gufungwa imyaka 15.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *