skol

Umugabo yatawe muri yombi kubera gukubita umugore we akamugira intere amuziza kumuca inyuma

Yanditswe: Tuesday 17, Apr 2018

Umugabo witwa Fergus Clarkson w’imyaka 30,yafashe umugore we ari kumwe n’undi mugabo niko kumukubita akamugira intere, byatumye atabwa muri yombi na polisi yo mu muga wa Fulham atuyemo.

Uyu mugabo usanzwe avunja amafaranga, yakubise umugore we witwa Rebecca nyuma yo kumufatana n’umuhehesi witwa Thomas Slattery bari bamaze iminsi bakururana gusa yahakanye ko atamukubise ubwo yagezwaga mu rukiko.

Clarkson yatawe muri yombi kubera gukubita umugore we

Umubano wa Rebecca na Slattery watangiye mu Ukuboza umwaka ushize ubwo yakundaga kuza kureba uyu mugore mu rugo,Clarkson yamubaza ibyo bapanga akamubwira ko atamuca inyuma ndetse ko uyu Slattery ari umutinganyi adakunda abagore.

Clarkson yabwiye urukiko rwa Hendon ko we na Rebecca bakimara gushyingiranwa banyuze muri byinshi ndetse batigeze bumvikana ariko bagafata umwanzuro wo gukomeza kubana kugira ngo barere umwana wabo w’umuhungu.

Urukiko rwamenye amakuru ko aba bombi barara mu byumba bitandukanye kandi barasezeranye gusa Clarkson avuga ko yabikoze kuko yatekerezaga ko bazongera bagakundana.

Clarkson na Rebecca ntibari babanye neza

Clarkson yabwiye urukiko ko yatashye mu rugo asanga umugore we mu gikoni niko kujya kuryama mu cyumba cyo hejuru arebye hanze abona umuntu uri ku gipangu cy’inzu ye aakeka ko ari umujura agarutse hasi asanga ni Slattery waje kureba umugore we niko kumusaba gusohoka akamuvira mu rugo.

Uyu mugabo yavuze ko atigeze akubita umugore we,ahubwo yakubise ingumi uyu mugabo wakundaga kumuca inyuma.

Clarkson yabwiye urukiko ko ku wa 27 Mutarama uyu mwaka Rebecca yatashye yasinze cyane,ubwo yari yiriwe hamwe na Slattery.

Rebecca yakubiswe iza akabwana kubera guca inyuma umugabo we

Amakuru avuga ko uyu mugabo yafashe icyuma agasaba umugore we kuryama hasi,yarangiza akamukubita kugeza abaye intere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa