Umugabo yatawe muri yombi kubera kugurisha inyama z’amapusi arenga 1000
Yanditswe: Monday 25, Jun 2018
Umugabo ukomoka muri Kenya witwa James Mukangu Kimani yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa ari kubaga ipusi ndetse amaze kuyikuraho uruhu aho bivugwa ko guhera mu mwaka wa 2012 yishe amapusi arenga 1000 agurisha inyama zayo mu bakozi ba saradine.
Uyu mugabo watabawe na polisi abaturage bamumereye nabi nyuma yo kumusaga ari gukuraho uruhu ipusi mu gisambu cyo mujyi wa Nakuru,yagurishaga izi nyama abacuruzi bakazishyira mu dukombe benshi bazi nka saradine zikagurishwa muri rubanda.
Polisi yahise imushikiriza ubushinjacyaha ndetse urubanza rwe rwaburanishijwe uyu munsi akatirwa igifungo cy’imyaka 3.
Nkuko byatangajwe n’abavuzi b’amatungo,kwica ipusi no kugurisha inyama zayo ntibyemewe mu gihugu cya Kenya aho byitezwe ko uyu mugabo nahamwa n’ibi byaha arahanwa by’intangarugero.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *