Umugabo yatwikishije peteroli umukobwa we amuhoye gushaka gushyingiranwa n’umusore adashaka
Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018
Umugabo w’Umuhindi witwa Sundar Lal Yadav w’imyaka 52 wishwe n’ivanguramoko yakoze amahano ubwo yamenagaho peteroli umukobwa we w’imyaka 19 akamutwika amuhoye gushaka gushyingiranwa n’umusore badahuje ubwoko.
Umuhindekazi witwa Laxmi Bai w’imyaka 19 yishwe na se umubyara wamumenyeho peteroli akamutwika amuhoye gushaka gushyingiranwa n’umusore badahuje ubwoko kandi we atabishaka.
Rajkumar wiciwe umukunzi
Laxmi yahisemo guhunga umuryango we kugira no asange uyu musore yakunze,niko gufatwa na se umubyara amumenaho peteroli aramutwika,bituma ahasiga ubuzima.
Uyu muryango utuye mu gace ka Chainpur Sarkar muri leta ya Madhya Pradesh wacitsemo igikuba kuko abashinzwe umutekano bahise baza bata muri yombi uyu mugabo wazahajwe n’ivanguramoko n’umuhungu we.
Umukunzi w’uyu mukobwa witwa Rajkumar yabwiye abanyamakuru ko uyu mukobwa yari mu nzira yerekeza ku rukiko aho bagombaga gusezeranira ariko abanza guca mu rugo iwabo kugira ngo afate ibyangombwa bigaragaza imyaka ye,nibwo se yamufashe amumenaho peteroli aramwica.
Abaturanyi bagerageje kuzimya uyu mwana w’umukobwa ubwo yari amaze gutwikwa nase biba iby’ubusa kuko yishwe n’uyu muriro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *