skol
fortebet

Umugabo yatwikishije peteroli umukobwa we amuhoye gushaka gushyingiranwa n’umusore adashaka

Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugabo w’Umuhindi witwa Sundar Lal Yadav w’imyaka 52 wishwe n’ivanguramoko yakoze amahano ubwo yamenagaho peteroli umukobwa we w’imyaka 19 akamutwika amuhoye gushaka gushyingiranwa n’umusore badahuje ubwoko.

Sponsored Ad

Umuhindekazi witwa Laxmi Bai w’imyaka 19 yishwe na se umubyara wamumenyeho peteroli akamutwika amuhoye gushaka gushyingiranwa n’umusore badahuje ubwoko kandi we atabishaka.

Rajkumar wiciwe umukunzi

Laxmi yahisemo guhunga umuryango we kugira no asange uyu musore yakunze,niko gufatwa na se umubyara amumenaho peteroli aramutwika,bituma ahasiga ubuzima.

Uyu muryango utuye mu gace ka Chainpur Sarkar muri leta ya Madhya Pradesh wacitsemo igikuba kuko abashinzwe umutekano bahise baza bata muri yombi uyu mugabo wazahajwe n’ivanguramoko n’umuhungu we.

Umukunzi w’uyu mukobwa witwa Rajkumar yabwiye abanyamakuru ko uyu mukobwa yari mu nzira yerekeza ku rukiko aho bagombaga gusezeranira ariko abanza guca mu rugo iwabo kugira ngo afate ibyangombwa bigaragaza imyaka ye,nibwo se yamufashe amumenaho peteroli aramwica.

Abaturanyi bagerageje kuzimya uyu mwana w’umukobwa ubwo yari amaze gutwikwa nase biba iby’ubusa kuko yishwe n’uyu muriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa