Umugabo araregwa kwica umukunzi we wa kera akamutwika ibintu byababaje abatari bake
Yanditswe: Thursday 03, May 2018
Umugabo w’ Umunyafurika y’ Epfo araregwa icyaha cyo kwica umukobwa mwiza w’ imyaka 22 bahoze bakundana, urupfu rw’ uyu mukobwa rwateye benshi intimba.
Urukiko rukuru rwo mu mugi wa Johannesburg rwemeje ko Sandile Mantsoe yateye icyuma Karabo Mokoena akanamutwika ngo asibanganye ibimenyetso.
Urupfu rw’ uyu mukobwa rukimara kumenyekana kuri rubuga rwa Twitter hahise haduka hashtag #MenAreTrash mu rwego rwo kugaragaza ko abagabo ari babi.
Afurika y’ Epfo ni kimwe mu bihugu bifite ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri no kwica abagore cyane.
Buri mwaka muri iki gihugu hagaragara ibirego 40 000 by’ abahuye n’ ikibazo cy’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uyu mugabo w’ imyaka 28 ahakana ibyo kwica Mokoena avuga ko uyu mukobwa yiyahuye yiteye icyuma. Muri Mata 2017 nibwo umuryango w’ uyu mukobwa wamubonye atabye mu kobo kagufi nyuma y’ iminsi utanze raporo ko umukobwa wabo yabuze.
Uyu mukobwa yarasogoswe asukwaho aside aranatwikwa. Uyu mugabo uregwa ko yishe umukunzi we yigeze kubwira BBC ko atariwe wamwishe gusa biteganyijwe ko Mantsoe akatirwa kuri uyu wa Kane tariki tariki 3 Mata 2018.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *