skol
fortebet

Umugabo yishe umukobwa we ari kugerageza kumukiza umudayimoni

Yanditswe: Monday 12, Mar 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Klaus yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umukobwa mu nda bikamuviramo urupfu ubwo yibwiraga ko ari kumukiza umudayimoni byavugwaga ko afite.
Uyu mugabo w’imyaka 50 ufite imyizerere y’abakurambere, yishe umukobwa we Vanessa w’imyaka 25 ubwo yakekaga ko afite umudayimoni agatangira gushaka kumumukiza ubwo bari bonyine mu nzu y’umukunzi we utuye Wagenhausen mu Busuwisi.
Uyu mugabo yatangiye gukorera massage uyu mukobwa we akoresheje amaguru ye mu mugongo ,niko gushaka no kubikora (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Klaus yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umukobwa mu nda bikamuviramo urupfu ubwo yibwiraga ko ari kumukiza umudayimoni byavugwaga ko afite.

Uyu mugabo w’imyaka 50 ufite imyizerere y’abakurambere, yishe umukobwa we Vanessa w’imyaka 25 ubwo yakekaga ko afite umudayimoni agatangira gushaka kumumukiza ubwo bari bonyine mu nzu y’umukunzi we utuye Wagenhausen mu Busuwisi.

Uyu mugabo yatangiye gukorera massage uyu mukobwa we akoresheje amaguru ye mu mugongo ,niko gushaka no kubikora ku bice by’imbere umukobwa arabyanga maze uyu mubyeyi amukubita igipfunsi mu nda cyamuhitanye.

Uyu mukobwa akimara gukubitwa iki gipfunsi yagize ububabare bwinshi kuko bimwe mu bice by’imbere mu mubiri we byangiritse ndetse atangira kuvira imbere,aho yihutiye kujya koga birangira apfuye.

Aya mahano yabaye mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 aho aba bombi bizihizaga umwaka mushya bagiye gusura uyu mukunzi w’uyu mukobwa bagasanga nta we uhari.

Uyu mugabo yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 14 kubera kwica uyu mukobwa we nubwo bivugwa ko yari amaze igihe yaratandukanye na mama w’uyu mukobwa bikaba ngombwa ko uyu mukobwa amwishakira nka se ngo bahure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa