skol
fortebet

Umugabo yishwe n’igifi cya shark ubwo yarimo Kogera munsi y’amazi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 26, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’imyaka 65 yishwe n’igifi cy’inkazi cya shark ubwo yarimo yogera munsi y’amazi mu kirwa cya Hawai.

Uyu mugabo utavuzwe amazina ukomoka muri California yariwe n’iki gifi ubwo yarimo kogera munsi y’amazi,azamurwa hejuru y’amazi yakomeretse cyane byatumye ajyanwa igitaraganya kwa muganga,ahagera yapfuye.

Abashinzwe ubutabazi bwo mu gace ka Maui uyu mugabo yaririwemo n’iki gifi kinini,bakoresheje indege n’ubwato kugira ngo bamutabare.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo,abayobozi ba Hawai bahise bashyira kuri aya mazi ibimenyetso biburira abantu ko habamo ibi bifi bya shark bishobora kubagirira nabi.

Urupfu rw’uyu mugabo nirwo rwa mbere rubereye muri aya mazi mu myaka 4 ihise.

Ibitekerezo

  • Pole sana! Ukina n’urufi rwamize yona rukamumarana iminsi 4 sha! Icyo gifi kigira imbaraga cyane!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa