skol
fortebet

Umugabo yishyuwe asaga miliyari 9RWF nyuma yo gufungwa imyaka 48 arengana

Yanditswe: Friday 16, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo witwa Glynn Ray Simmons wari umaze imyaka 48 muri gereza yarahamijwe icyaha atakoze cyo kwica, yagizwe umwere n’urukiko ahita ahabwa amafaranga y’impozamarira arenga Miliyari z’Amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Ni kenshi mu Isi y’ubutabera hakunze kugaragara abantu bafunzwe barengana bikazamenyekana nyuma bamaze igihe kinini muri Gereza. Kuri ubu inkuru yakwiriye mu binyamakuru byo muri Amerika ni iy’umugabo witwa Glynn Ray Simmons wagizwe umwere nyuma yo kumara imyaka 48 muri gereza.

Glynn Ray Simmons ufite imyaka 71 y’amavuko yafunzwe mu 1975 afite imyaka 22, yashinjwaga kwiba ‘Liquor Store’ yo mu mujyi wa Okhlahoma ndetse agahita arasa nyirayo witwa Carolyn Rogers wahise yitaba Imana ako kanya.

Ray Simmons yahakanye ibyo ashinjwa kuva ku munsi wa mbere yinjira mu rukiko avuga ko ari inzirakarengane atigeze yiba cyangwa ngo ahitane ubuzima bw’umuntu.

Mu 1977 nibwo urukiko rukuru rw’umujyi wa Okhlahoma rwahamije Ray Simmons icyaha cyo kwica no kwiba rumukatira igifungo cya burundu. Nubwo yari amaze gukatirwa Simmons yakomeje kuvuga ko arengana. Mu 2020 yaje kongera kubura iki kirego yiyambaje umunyamategeko Elizabeth Wang wasabaga ko iki kirego ko cyakongera gufungurwa bakagaragaza ko arengana.

Nyuma y’igihe basiragira mu nkiko mu Kuboza kwa 2023, umushinjacyaha mukuru w’umujyi wa Oklahoma witwa Vickie Behenna yavuze ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Ray Simmons yakoze ibyaha ashinjwa dore ko byabereye muri Oklahoma mu gihe Simmons icyo gihe yiberaga muri New Orleans.

Umucamanza w’uru rukiko nawe yemeranije nawe avuga ko nta bimenyetso bihari bimuhama ahubwo ko yafunzwe ku karengane byumwihariko gashingiye ku ironda ruhu (racisme). Yahise asaba ko Ray Simmons afungurwa ndetse akanishyurwa amafaranga yose yakoresheje mu manza arimo ayo yishyuraga umwavoka wamuburaniraga.

Kuri ubu umujyi wa Oklahoma wamuhaye amafaranga y’impozamarira nyuma yo gufungwa imyaka 48 azira ubusa. Aya mafaranga bayamuhaye ni Miliyoni 7 z’Amadolari.

Umunyamategeko wamuburaniraga Elizabeth Wang yatangarije The New York Times ko aya mafaranga yahawe nubwo bayashimye azamufasha kwiyubaka, gusa ngo ntaho ahuriye n’imyaka 48 yamaze afunze arengana aho yafunzwe ari muto akarekurwa yarabaye umusaza.

Ray Simmons kandi yahise ashyirwa muri ‘The National Registry of Exonerations’ ishyirwamo abagizwe abere nyuma y’igihe kinini bafunze. Ray Simmons yafunzwe mu 1975 akiri umusore w’imyaka 22, afungurwa ku myaka 71

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa