skol
fortebet

Umugambi wa Trump wo kwima ubwenegihugu abana b’abimukira bavukiye muri Amerika wanenzwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 01, Jul 2026

Umugambi wa Trump wo kwima ubwenegihugu abana b'abimukira bavukiye muri Amerika wanenzwe n'Urukiko rw'Ikirenga.

Sponsored Ad

skol

Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwanze umugambi wa Perezida Donald Trump wo kwambura ubwenegihugu abana bavukiye ku butaka bwa Amerika, ariko ababyeyi babo bakaba ari abimukira badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba mu buryo bwemewe n’amategeko.

Perezida Trump n’itsinda rye ry’abanyamategeko bari bashyize imbaraga nyinshi muri uwo mugambi, nubwo wari ushyigikiwe n’umubare muto w’abafata ibyemezo n’inzobere mu by’amategeko.

Icyakora, kuba iki kibazo cyaragejejwe mu Rukiko rw’Ikirenga ubwabyo ni ikintu gikomeye.

Abenshi mu bacamanza icyenda bagize Urukiko rw’Ikirenga banze gukuraho ihame rimaze imyaka irenga 150 rikurikizwa muri Amerika.

Banze kandi kongera gusuzuma iryo hame cyangwa gusobanura bundi bushya ibiteganywa n’Itegeko Nshinga kugira ngo baha intsinzi Perezida Donald Trump.

Iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ni imbogamizi ikomeye kuri Trump, kandi gishobora gutuma ashaka ubundi buryo bwo gukomeza kugabanya umubare w’abimukira badafite ibyangombwa binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu by’ukuri, iyo abo bimukira badafata icyemezo cyo kwinjira ku butaka bwa Amerika, ikibazo cy’ubwenegihugu bw’abana babo nticyari kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa