skol
fortebet

Umugore w’Umushinwa wabaswe n’urusimbi yakoreye igikorwa cy’ubunyamaswa umwana we bitera benshi agahinda [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugore w’Umushinwa wabaswe n’urusimbi rwitwa Mahjong,yakoze amahano ubwo yafataga umwana we warimo arira amushyira munsi y’intebe ayicaraho aho kugira ngo amwiteho.

Sponsored Ad

Uyu mugore yanenzwe na benshi nyuma yo gufata agatebe ka plasitike yari yicayeho agashyira munsi umwana we kugira ngo atamubuza gukina urusimbi byatumye uyu mwana abura uburyo bwo gusohoka ngo yisanzure.

Amarira y’uyu mwana muto yirengagijwe na nyina ndetse nkuko amashusho yagiye hanze yabigaragaje ,uyu mubyeyi gito ari guhiga bukware na polisi, we na bagenzi be kuko urusimbi rwa Mahjong bakinaga rutemewe mu Bushinwa.

Abapolisi bakomeje iperereza ndetse babwiye abaturage bazabiranyijwe n’uburakari kubera uyu mubyeyi gito ko ari guhigwa bukware ndetse bari gushakisha uwafashe aya mashusho kugira ngo abafashe kubona aba banyabyaha bakoraga ibikorwa bitemewe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa