skol

Umugore wa Besigye yavuganye na Museveni ku byo gusubukura misa isabira umugabo we

Yanditswe: Monday 23, Feb 2026

featured-image

Umugore wa Dr. Kizza Besigye, Winnie Byanyima, yatangaje ko yivuganiye ubwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, nyuma y’uko misa yo gusengera umugabo we ufunzwe ihagaritswe.

Ku wa 23 Gashyantare 2025 ni bwo hari hateganyijwe misa yo gusengera Kizza Besigye, yari yateguwe n’umuryango w’uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Icyakora Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Rubaga, Paul Ssemogerere wagombaga gusoma iyo misa, byarangiye atabonetse ndetse irasubikwa.

Ni misa yari iteganyijwe Saa 13:00 z’i Kampala. Abagize umuryango wa Besigye barimo umugore we, Winnie Byanyima n’abandi bageze mu Kiliziya batungurwa no gusanga Alitari yera, ndetse bigera Saa 14:00 nta Mupadiri n’umwe wari wahahinguka.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, umugore wa Besigye, Winnie Byanyima yavuze ko afite amakuru ko iyi misa yasubitswe ku itegeko rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, icyakora yemeza ko yahise avugana n’uyu Mukuru w’Igihugu.

Ati “Nahamagaye Perezida nsaba kumuvugisha, kugira ngo mwizeze ko ari amasengesho asanzwe. Iyo ufite ikibazo uba ugomba kugitura Imana.”

Byanyima yavuze ko Perezida Museveni yiyemeje kumuhamagara ku wa 23 Gashyantare 2026, ariko Ibiro bye byemeza ko bizakorwa ku wa 25 Gashyantare 2026 mu gitondo.

Ati “Nzategereza ko Perezida ampamagara. Nzamwereka ko nubwo yizera ko Besigye ari umunyabyaha, akiri umwere mu gihe atarabihamywa.”

Byanyima yavuze ko uko byagenda kose umugabo we ari ikiremwamuntu ndetse ko akwiriye kwitabwaho, anenga uwo ari we wese uri inyuma y’umugambi wo kubihagarika.

Besigye yatawe muri yombi tariki ya 16 Ugushyingo 2024 ubwo yari yagiye i Nairobi kwitabira ibirori byo kumurika igitabo cy’umunyapolitiki Martha Karua utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya.

Akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu. Ni ibyaha bihuzwa n’umugambi wo gukura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa