skol

Umugore wa Dr. Kizza Besigye yavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga

Yanditswe: Sunday 22, Feb 2026

featured-image

Umugore wa Dr. Kizza Besigye, Winnie Byanyima, yavuze ko ubuzima bw’umugabo we buri mu kaga aho akomeje gufungirwa.

Dr. Besigye yatawe muri yombi tariki ya 16 Ugushyingo 2024 ubwo yari yagiye i Nairobi kwitabira ibirori byo kumurika igitabo cy’umunyapolitiki Martha Karua utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya.

Akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu. Ni ibyaha bihuzwa n’umugambi wo gukura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.

Besigye n’uwo bakoranaga Ally Hajj Obeid Lukale Kamulegeya baracyafunzwe by’agateganyo.

Aganira n’abanyamakuru iwe mu rugo i Kasangati ku wa Gatandatu, Byanyima yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Guverinoma hagamijwe ko umugabo we arekurwa.

Yagize ati “Imibereho ya Dr Kizza Besigye irahangayikishije. Namusuye inshuro ebyiri mu cyumweru gishize, nsanga afite intege nke cyane. Hari n’igihe abura ijambo ryo kuvuga.”

Byanyima yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu hari igihe abamusuye batamubona aba atabasha kugenda cyangwa kuvuga.”

Yakomeje avuga ko Besigye afungiye mu kato, aho atemerewe kuvugana n’abandi bafungwa, kandi akaba atemerewe no kwitabira ibikorwa bihuriweho n’abandi nko kujya mu misa cyangwa mu materaniro ya kiliziya, ndetse no gukina imikino yo kwidagadura.

Byanyima yavuze ko gukomeza kumushyira mu kato byarushijeho kumuzahaza, asobanura ko bimugiraho ingaruka zikomeye ku mubiri no ku mitekerereze.

Itsinda ry’abanyamategeko ba Besigye, riyobowe na Martha Karua wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wa Kenya, hamwe na Erias Lukwago, ryasabye kenshi ko arekurwa by’agateganyo, ariko kugeza ubu inkiko zose zanze ubwo busabe.

Byanyima yanatangaje ko hateguwe amasengesho yihariye ku bufatanye n’abayobozi b’amadini, agamije gusabira Besigye ibyo yise “gutabarwa n’Imana” kugira ngo abone ubwisanzure.

Ku rundi ruhande, inzego za Leta zagiye zigaragaza ko Besigye ahabwa ubuvuzi bukwiye ari mu maboko y’ubutabera, kandi ko hakurikizwa inzira z’amategeko nk’uko biteganywa.

Umugore wa Dr. Kizza Besigye yavuze ko ubuzima bw’umugabo we buri mu kaga, kandi yiteguye gusaba Museveni kumurekura by’agateganyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa