Umugore wa mbere muremure ku Isi akoresha imyanya itandatu mu ndege
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Rumeysa Gelgi wo muri Turikiya ufite agahigo ko kuba umugore wa mbere muremure ku Isi, mu rugendo yitegura gukorera mu bihugu bitandukanye, byasabye ko afata imyanya itandatu yo mu ndege ndetse akagendera kuri ‘brancard’ y’umwihariko.
Gelgi afite uburebure bwa metero 2,15. Icyakora anafite uburwayi buzwi nka ‘weaver syndrome’ butuma umuntu akura vuba ndetse akanagira ibindi bibazo by’ubuzima nko kudakora neza kw’igikanka, indwara z’umutima n’ibindi.
Muri uyu mwaka, Rumeysa Gelgi yavuze ko ashaka gusura ibihugu bitandukanye mu buryo bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28.
Icyakora uretse we, n’abandi bamuzi bibaza uburyo azajya agenda kuko haba mu ndege mu modoka n’ubundi buryo bw’ubwikorezi, bimusaba umwanya munini bijyanye n’indeshyo ye.
Kubera ubwo burwayi butuma akura vuba ndetse ibice by’umubiri nk’amagufa bikagira ikibazo ntabwo yashobora kwicara mu buhagarike buri munsi ya santimetero 55 kuko aba ababara urutirigongo n’amavi. Ntabwo ashobora guhagarara amasaha abiri ahantu ataritura hasi.
Kenshi aba yicaye mu igare cyangwa afite umuntu umufata kugira ngo abe agenda.
Uyu mugore utuye mu Ntara ya Karabük yo muri Turikiya mu myaka ye yose yari amaze ntabwo byigeze bimworohera kujya mu ndege iyo ari yo yose, icyakora ubu arashima Turkish Airlines yamufashije kugenda nubwo byasabye ubundi bugenge.
Mu 2022 Rumeysa ni bwo bwa mbere yatembereye yifashishije indege. Icyo gihe yari avuye i San Francisco yerekeza i California. Ni urugendo yishimiye cyane kuko yagaragaje ko kuva rutangiye kugeza asoje nta bibazo yagize, ariko bigasaba amafaranga menshi.
Buri mwaka atembera rimwe, kenshi yifashishije Sosiyete ya Turkish Airlines na cyane ko iri muri nke zemerera abagenzi kwifashisha ‘brancard’ mu ndege zayo.
Icyakora muri ubwo buryo bugoye amaze gusura ibihugu nk’u Butaliyani, Espagne, Amerika, u Bwongereza n’ibindi. Agenda aryamye kugera ageze iyo agiye.
Aba asabwa no kugera ku kibuga cy’indege mbereho amasaha nk’ane, kugira ngo asuzumwe na muganga ndetse yishyure iyo myanya yindi.
Kugeza ubu ntabwo aragenda yifashishije bisi cyangwa gari ya moshi ariko arateganya na byo kubigerageza.
Iyo muganiriye agaragaza ko imwe mu mbogamizi afite ari ukuba yakwinjira mu nzu za kera kuko akenshi kuzinjiramo biba bigoye, bijyanye n’ubugufi bwazo kandi kunama bikaba ingorabagizi kuko amagufa ye yagize ibibazo.
Ati “Birababaje cyane kuko ntashobora kuba nasura nk’ahantu nyaburanga ngo nanjye menye ayo mateka. Urumva simba mbyemerewe, mba ngomba kujyayo mu gihe hatizewe. Urumva nakwangiriza utwuma banshyizemo dufasha urutirigongo rwanjye.”
Icyakora ari gupanga gusura imijyi nka Tokyo, Kyoto, Shanghai, Seoul n’indi. Yifuza cyane gusura bimwe mu bice by’amateka byo mu gihugu cye.
Ati “Mba nshaka gusura imijyi ya kera, ifite umwihariko mu mateka nk’aho abo mu bwami bwa Ottoman babaga, inzu babagamo, aho bogeraga n’ibindi. Icyakora nubwo mpaturiye sinshobora kuhasura bijyanye n’imitere yanjye.”
Yigeze gusura insengero zo hambere ariko ahava nta nkuru kuko kuzinjiramo byari ibibazo bikomeye cyane, na we akavuga ko nta kundi byagenda kuko bene izo nzu zigomba kugumana umwimerere wazo, bidasabye kuzagura ngo wenda na we abe yazinjiramo.
Icyakora asaba ko hari icyakorwa byibuze n’abantu bafite umwihariko nk’uwe bakaba babasha gusura ibyo byanya nyaburanga. Abubaka na bo bakazirikana ko hari abantu nka we baba basabwa umwihariko mu nyubako bazamura umunsi ku wundi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *