Umugore wa Visi Perezida wa Amerika yagaragaye atambaye impeta, hakekwa gatanya
Yanditswe: Monday 24, Nov 2025
Umuvugizi wa Usha Vance, umugore wa Visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, J.D Vance, yahakanye amakuru amaze iminsi avuga ko uyu mugore yaba yaratandukanye n’umugabo we.
Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mugore agaragaye mu ruhame nta mpeta yambaye ku wa 19 Ugushyingo 2025, ubwo yari yasuye ikigo cya gisirikare cya Jacksonville N.C.
Umuvugizi we yavuze ko ibyo ari ibihuha kuko nta kibazo afitanye n’umugabo we, icyabayeho ari ukuyibagirwa gusa.
Ati: “Usha ni umubyeyi w’abana batatu, woza ibyombo byinshi, akaboza inshuro nyinshi, ndetse yibagirwa kwambara impeta rimwe na rimwe.”
Aya makuru yatijwe umurindi n’umugore wa Charles Kirk, Erika Kirk, wumvikanye ashimagiza J.D Vance, amugereranya n’umugabo we witabye Imana.
Ati: “Ntawasimbura umugabo wanjye, ariko hari ibyo mbona ahuriyeho na JD Vance, niyo mpamvu nejejejwe no kumwakira hano.”
Ibi yabivuze ku wa 29 Ukwakira 2025, ubwo ikigo uyu mugore ayobora cya Turning Point USA cyajyaga gusura kaminuza ya Mississippi.
Si amagambo y’uyu mugore yatumye benshi bacika ururondogoro gusa, ahubwo n’uburyo yahobeye uyu mugabo byatumye abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, bakeka ko ariwe J.D Vance yasimbuje Usha Vance.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *