skol

Umugore yafashwe ku ngufu n’amabandi arangije aramwica ubwo yari agiye kwivuriza mu Buhindi

Yanditswe: Friday 04, May 2018

Umugore witwa Liga Skromane w’imyaka 33 ukomoka muri Latvia yafashwe ku ngufu ndetse yicwa aciwe umutwe n’amabandi yo mu Buhindi,ubwo yerekezaga muri iki gihugu agiye kwivuza uburwayi yari afite.

Uyu mugore wagiye mu Buhindi muri Gashyantare kwivuza ikibazo cy’ihungabana rikomeye yagiraga,yahuye n’uruva gusenya ubwo yafatwaga ku ngufu n’amabandi,arangije amuca umutwe amuta mu ishyamba.

Skromane yishwe n’amabandi yo mu Buhinde ubwo yajyaga kwivuza

Skromane yerekeje mu gace ka Kerala ko mu Buhindi ari kumwe n’umuvandimwe we agiye kwivuza,ahabwa gahunda yo guhura n’abaganga,gusa ntiyahuye nabo kuko ubwo yari agiye ku mazi koga,ntiyabashije gutaha kubera aya mabandi.

Uyu mugore yamaze ibyumweru byinshi yarabuze, umurambo we uza kuboneka mu ishyamba ry’ahitwa Thiruvallam ku wa 21 Mata uyu mwaka waraciwe umutwe.

Polisi yavuze ko uyu mugore yajyanwe n’abagabo 2 bamukuye ku mucanga,bamujyana mu ishyamba aribwo bamufashe ku ngufu barangije baramwica.

Aba bagabo babiri bakekwa kwica uyu mugore bamaze gutabwa muri yombi ndetse bagomba gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Ibyaha byo guhohotera no gufata ku ngufu abagore bikomeje gufata indi ntera mu Buhindi nubwo Leta y’iki gihugu iherutse gutangaza ko umuntu uzajya afatwa yafashe ku ngufu umugore azajya ahabwa igihano cy’urupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa