skol

Umugore yapfuye nyuma y’iminsi mike yiyongeresheje amabere ngo akurure abagabo

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Umugore witwa Louise Harvey w’imyaka 36,ukomoka mu Bwongereza yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwibagisha amabere kugira ngo abe Manini akurure abagabo,bimuviramo urupfu.

Uyu mubyeyi wari ufite abana batatu,yahuye n’uruva gusenya kuko nyuma y’iminsi 17 yibagishije yatangiye kujya ananirwa guhumeka ndetse na zimwe mu nzira zijyana amaraso mu zifunga bimuviramo urupfu.

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka nibwo Louise Harvey yapfuye amaze ibyumwe bisaga 2 avuye kwibagisha amabere ngo abe manini.

Louise yageze mu rugo nyuma yo kwibagisha,atangira kugira ibibazo by’ubuhumekero,byatumye ajyanwa mu bitaro byo mu mujyi wa Norwich,ari naho yapfiriye.

Inshuti z’uyu mugore zahise zifungura urubuga rwo gusaba abantu gufasha abana be yasize ari imfubyi cyane ko ariwe wenyine wabitagaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa