Umugore yateraguye icyuma umwana we w’amezi 8 amuziza kumukangura nijoro
Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018
Umugore w’Umurusiya witwa Adelina Khairnasova wari wafashe ku gasembuye,yazabiranyijwe n’uburakari ubwo umwana we w’amezi 8 witwa Tolik yakangukaga nijoro akarira,bituma abyuka afata icyuma arakimujomba.
Uyu musinzikazi Adelina yagiriye umujinya uruhinja rwe rwarize ubwo rwakangukaga nijoro rukamubuza gusinzira,niko guhita arutera icyuma ku ijosi no mu nda inshuro nyinshi ku bw’amahirwe ntirwapfa.
Nyuma yo gutera icyuma uyu mwana,umugore w’inshuti ya Adelina yahise ahamagara Ambulance amujyana kwa muganga,barasanasana ntiyapfa ndetse kuri ubu ubuzima bwe bumeze neza cyane ko ibyuma nyina yamuteye bitinjiye ngo bigere kure,byangize ibice by’umubiri.
Khairnasova yamaze gutabwa muri yombi na polisi nyuma yo kuyemerera ko ibyo yakoze byose yabitewe n’umujinya yatewe no kuba uyu mwana we yaramukanguye asinziriye.
Muganga w’uyu mwana yavuze ko ari koroherwa kubera ko nubwo yatewe ibyuma byinshi ibice by’umubiri we bitangiritse.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *