Umugore yongeye kubona umwana we yari amaze imyaka 6 yarabuze [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018
Umugore witwa Luz Cuevas ukomoka muri USA, yasazwe n’ibyishimo ubwo yahuraga n’umwana we yari amaze imyaka 6 yarabuze bitewe na mukeba we watwitse inzu ye akamwiba akamujyana mu yindi leta.
Uyu mugore wari warataye umutwe kubera uyu mwana we w’umukobwa yabuze,yongeye guhura nawe ubwo yitabiraga ibirori byo gukorera abana iminsi mikuru y’amavuko, akabona umwe mu bana bari bayitabiriye afite inkovu isa n’iy’umwana we wabuze,byatumye amwegera amupfura umusatsi ajya kuwupima abaganga basanga bahuje DNA.
Carolyn Correa wibye umwana wa Luz ubwo yari amaze iminsi 10 avutse
Luz yahuye n’uyu mukobwa we Delimar Vera yabuze ubwo yari amaze iminsi 10 avutse,nyuma yo gushya ku inzu ye yatwitswe na mukeba we wabikoze kugira ngo yibe uru ruhinja.
Mu mwaka wa 1997 nibwo inzu ya Luz yari iherereye muri Philadelphia yafashwe n’inkongi y’umuriro watewe na mukeba we witwa Carolyn Correa,uyu mwana w’umukobwa aryamye ku buriri,Luz yinjiye ari gushya ageze aho mu cyumba yari aryamishijemo uruhinja rwe aramubura niko gusohorwa igitaraganya n’abashinzwe kuzimya umuriro bamubwira ko yahiye.
Uyu mugore yanze kwemera ko umwana we yahiriye muri iyi nzu,abwira abashinzwe kuzimya umuriro ko umwana we yibwe, bamutera utwatsi, bituma afata umwanzuro wo kuzajya yitabira buri birori byahurije hamwe abana benshi kugira ngo arebe ko yazongera kumubona.
Carolyn Correa yatwitse inzu ya Luz kugira ngo ateze akavuyo,abone uko yiba uyu mwana we, ajye kumuhisha ndetse amugire uwe cyane ko nta mwana yagiraga.
Carolyn Correa yajyanye umwana wa Luz muri leta ya New Jersey,amara imyaka 6 amurera nk’umwana we gusa kubw’amahirwe nyina yongera kumubona mu birori byari byateguriwe abana.
Luz yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo kubona inkovu yari ifitwe n’umwe mu bana bari mu birori byo kubakorera umunsi mukuru w’amavuko yasaga n’iy’umwana we,yahise yibuka filimi yabonye,ubwo abapolisi bakoreshaga umusatsi mu rwego rwo kureba niba abantu bahuje DNA,ahamagara uyu mwana amuha chocola,amupfura umusatsi ajya kuwupimisha asanga n’umwana we yari amaze imyaka 6 ashaka.
Uyu mukeba wa Luz,Carolyn Correa wamwibye umwana we nyuma yo gutwika inzu babagamo, yatawe muri yombi na polisi aho yakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 9 na 30.
Luz yabonye umwana we Vela nyuma y’imyaka 6 yaramubuze
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *