skol
fortebet

Umuhanzi wo muri Amerika akurikiranyweho kwica umwangavu w’imyaka 14

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 28, Jul 2026

Umuhanzi wo muri Amerika akurikiranyweho kwica umwangavu w'imyaka 14

Sponsored Ad

skol

Umucamanza wo muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko umuhanzi David Anthony Burke uzwi nka D4vd agomba kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho birimo kwica umwangavu w’imyaka 14, kumusambanya no gushinyagurira umurambo we.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 27 Nyakanga 2026 nyuma y’iburanisha ry’ibanze ryamaze iminsi itanu, aho ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso birimo ubutumwa bwo kuri telefone, amafoto, inyandiko z’ibyaguzwe kuri internet n’ibyavuye mu iperereza.

Umucamanza yavuze ko ibimenyetso bihagije kugira ngo urubanza rukomeze, ariko ashimangira ko D4vd agomba gukomeza gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzafatira umwanzuro wa nyuma.

D4vd w’imyaka 21 yahakanye ibyaha byose. Ubwunganizi bwe buvuga ko nta kimenyetso simusiga cyerekana ko ari we wishe Celeste Rivas Hernandez.

Celeste yaburiwe irengero muri Mata 2025, umurambo we uza kuboneka nyuma y’amezi hafi atanu mu modoka ya Tesla yanditswe kuri D4vd. Ibyo byatumye hatangira iperereza ryagejeje ku ifatwa rye muri Mata 2026.

Ubushinjacyaha buvuga ko D4vd yari afitanye umubano utemewe n’amategeko na Celeste, kandi ko yamwishe nyuma y’uko amuteye ubwoba ko azashyira hanze amakuru y’uwo mubano. Bwanagaragaje ubutumwa bwa telefone n’inyandiko z’urugendo rwa Uber zerekana ko Celeste yagiye kwa D4vd ku munsi yaburiwe irengero.

Mu bindi bimenyetso harimo ibikoresho D4vd ashinjwa kugura kuri internet birimo umufuka wabugenewe wo gushyiramo umurambo, imashini n’isuka. Ubushinjacyaha buvuga ko byari bigamije guhisha icyaha, ariko ubwunganizi bukavuga ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko ibyo bikoresho byakoreshejwe.

Abunganizi ba D4vd bavuga kandi ko nta mashusho ya camera cyangwa ibindi bimenyetso simusiga bimuhuza n’icyaha, basaba ko ibyo ubushinjacyaha bushingiraho byakwitabwaho ubushishozi.

D4vd ateganyijwe kongera kwitaba urukiko ku wa 31 Kanama 2026, aho azasomerwa ku mugaragaro ibyaha aregwa mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira. Kugeza ubu akomeje gufungwa ategereje kuburanishwa, ariko amategeko ateganya ko akomeza gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzamuhamya icyaha.

D4vd ushinjwa kwica umwangavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa