
Umuhengeri wibasiye umugezi wa Wu hafi y’Umujyi wa Qianxi mu Majyepfo y’u Burengerazuba bw’u Bushinwa wahitanye abantu 10 abandi 70 barakomereka.
Kuri uyu wa Mbere, ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa byatangaje ko ba mukerarugendo barenga 80 barohamye ejo ku Cyumweru mu masaha y’umugoroba, bari mu bwato bune ariko 10 muri bo bahasiga ubuzima abandi baburirwa irengero.
Batangaje ko ubwo bwato bwari bwakurikije amategeko abugenga butwara umubare ukwiye ariko nyuma yo guhinduka kw’ikirere buza gukora impanuka.
Abayirokotse bavuga ko imvura yiganjemo imiyaga yaguye bitunguranye bituma ibikorwa by’ubutabazi bigorana.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yasabye ko hakomeza gushakishwa ababuze, anasaba ko ingamba zo kurindira umutekano ba mukerarugendo zakazwa.
Abakerarugendo bagirwa inama yo gukurikiza amabwiriza agenga ingendo harimo; kwirinda kugenda mu bihe by’imvura no gukoresha ubwato bwujuje ibyangombwa kandi bakirinda umubyigano.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *