Umuherwe Bill Gates yashyize hanze ubuhanuzi bwahahamuye abatuye isi
Yanditswe: Monday 28, May 2018
Umuherwe Bill Gates uri mu bahanga ku byerekeye ikoranabuhanga yavuze ko mu minsi mike hashobora kuzatera icyorezo kizarimbura abantu basaga miliyoni 30 mu gihe kingana n’amezi 6 gusa.
Uyu muherwe w’umunyamerika uri mu ba mbere ku isi,yavuze ko abantu bakomeje kwiba amakuru ku bijyanye no gukora ibisasu bya kirimbuzi bashobora kuyakoresha nabi bigatuma bakora icyorezo gishobora kuzarimbura abatuye isi.
Gates yavuze ko hashobora gutera icyorezo simusiga
Uyu muherwe yavugiye mu nama yagize mu kwezi gushize,ko ibihugu by’ibihangange ku isi bikomeje kugwiza ubwirinzi mu ntambara ariko bitajya bitegura ko hashobora kwaduka icyorezo kikarimbura abantu.
Gates yavuze ko ubu bujura bw’amakuru ajyanye no gukora ibitwaro bya kirimbuzi bushobora kuzafasha bamwe muri aba bajura gukora icyorezo kidafite urukingo kikaba cyamara abarenga miliyoni 30 mu mezi 6.
Akoresheje amashusho yerekanye ukuntu iki cyorezo kizaba kimeze nk’ibicurane kizakwira hirya no hino,kikarimbura imbaga y’abatuye isi.
Gates yasabye ibihugu gutangira kwitegura guhangana n’iki cyorezo nkuko bitegura intambara zitandukanye.
Uyu muherwe yasabye ibihugu kuzihutira guha akato abanduye iki cyorezo nikiramuka gitangiye kugaragara kugira ngo batazanduza abantu benshi,avuga ko we n’inzobere bari gushaka urukingo rw’iki cyorezo gishobora guterwa no gushaka gukora ibitwaro bya kirimbuzi mu buryo budakwiriye.
Ibitekerezo
Ndashimira Bill Gates kuba akangurira abantu batuye isi,kwibuka ko isi ifite ibibazo bikomeye cyane,byerekana ko "turi mu minsi y’imperuka".Abantu batuye isi,barasinziriye.Ntabwo bibaza ku bintu birimo kubera mu isi bitabagaho mbere.Ntabwo bazi ko Technology ariyo irimo gutera ibibazo.Urugero,Russia imaze gukora Missiles ziteye ubwoba, zitwa Hypersonic Missiles,zitabagaho mbere,ku buryo Abanyamerika nabo ubwabo bazitinya cyane.Urugero,hari Missile aba Russia bakoze yitwa SATAN 2,ishobora gusenya igihugu cya FRANCE mu masegonda make.Tekereza bateye SATAN 2 zirenga 100.Zasenya U burayi bwose cyangwa Afrika mu kanya gato.Nimukanguke dushake imana,aho kwibera mu byisi gusa.Imperuka iri hafi cyane.Ntabwo ari Bible yonyine ibivuga.Murabona ko n’abahanga batemera imana barimo kuvuga ko isi ifite ibibazo bitabagaho mbere.Kwinangira imitima kw’abantu,ntabwo bizabuza imana kuzana Imperuka kandi mu gihe kitari kure.Nubwo Imperuka yatinze kuza,iri hafi cyane.Murabibona nuko abenshi mudashaka kubyemera.
Ubundi hakorwa umuti w’indwara yamenyekanye.
Niba Gates azi uko icyorezo kizaba kimeze, akaba yaratangiye no gukora kuri antidote, kandi kitaraba bisobanuye ko ari mu bazateza icyo cyorezo! Kandi kizageragerezwa muri Afrika kuko ari ho babona ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abatuye isi badafite n’ubushobozi mu kwirinda bene icyo cyorezo. Hal aba n’umubare w’intiti zishobora kuzaruta iz’ab’iburwngerazuba
Kurindira ko abantu bicwa no gusaza, ntibibahagije. Guteza intambara, ngo hapfe bensi ntibibahagije. Icyorezo nicyo kigezweho.
Mwirindira imperuka yavuzwe kuva kera ko izaba. Abahitanywe n’ibikorwa by’imogambi n’uburangare bwa muntu bo, bamaze kubona imperuka.