Umuherwe Elon Musk aravuga ko Abakirisitu nibadahaguruka idini ryabo riri mu nzira yo kuzima
Yanditswe: Monday 29, Jul 2024

Elon Musk bigaragara ko agikomeje kubabazwa n’ibyakorewe mu birori byo gutangiza Imikino Olempike y’i Paris bakina ikinamico rya Da Vinci rikomoza ku ifunguro rya nyuma Yesu yasangiye n’abigishwa be, wakinnwe n’abarimo abagabo biyambitse nk’abagore, ubu aravuga ko Abakirisitu nibadahaguruka idini ryabo riri mu nzira yo kuzima .
Uyu muherwe Musk, uri mu icumi bakize cyane ku Isi yifatanyije n’abandi barimo Harrison Butker bamaganye uyu mukino kuri X bavuga ko “ari agasuzuguro gakabije ku bakirisitu.”
Mu yindi post isubiza yamagana ibyakorewe mu gutangiza ibirori byo gutangiza Imikino Olempike, Musk yongeyeho ati: "Ubukristo nta menyo bukigira."
Kuwa Gatandatu, uko inkuru yakuraga n’andi mazina azwi arimo Donald Trump Jr. bagira icyo bavuga, Elon Musk, Umuyobozi mukuru wa’uruganda rwaTesla rukora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi yongeye kugira icyo avuga.
Yanditse ati: “Keretse habaye ubutwari bwinshi bwo guharanira icyiza n’ukuri, naho ubundi ubukristo buzarimbuka.”
Mu kindi gisubizo ku muntu ukoresha X winubiraga uburyo amabendera y’abatinganyi yari “ahantu hose,” Musk yarasubije ati: "Nibyo, bigeze kure. Kubyemera ni byiza, ariko gusunikwa ubudasiba aho ugiye hose ntabwo ari byiza. ”
Ku myizerere ye bwite, yagize ati: "Nizera amahame y’Ubukristo nko gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda (gira impuhwe kuri bose) kandi uhindukize undi musaya (aho kwihorera)."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *