skol
fortebet

Umuhora wa Hormuz - Urujijo rwihishe mu masezerano n’izingiro ry’intambara idashira hagati ya Iran na Amerika

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 19, Jul 2026

Umuhora wa Hormuz - Urujijo rwihishe mu masezerano n'izingiro ry'intambara idashira hagati ya Iran na Amerika

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa Amerika na Iran bisinye amasezerano yari agamije guhagarika imirwano no koroshya urujya n’uruza rw’amato anyura mu Mugezi wa Hormuz (Strait of Hormuz), ibintu byongeye gufata indi ntera.

Amerika yongeye gufatira ibihano ibyambu bya Iran, impande zombi zikomeje kugabana ibitero ku birindiro bya gisirikare biri mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu, ndetse Perezida Donald Trump yanavuze ko amato anyura muri uwo muyoboro yakwishyuzwa umusoro wa 20% wo kurinda umutekano wayo.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bitagaragaza ko ayo masezerano yananiwe gusa, ahubwo ko uburyo yanditswemo ari bwo bwari gutuma amakimbirane agaruka.

Ingingo ya gatanu y’ayo masezerano ivuga ko amato y’ubucuruzi azahabwa “uburenganzira bwo kunyura mu mutekano” muri Hormuz. Gusa ntiyasobanuye neza uwagombaga kuyobora uwo muyoboro cyangwa uburyo uwo mutekano wagombaga kubungabungwa.

Amasezerano asaba Iran kugirana ibiganiro na Oman ndetse n’ibindi bihugu byo mu Kigobe kugira ngo bigenzure uko Hormuz izacungwa mu gihe kizaza. Ariko Amerika, isanzwe ifite uruhare rukomeye mu kurinda urujya n’uruza rw’amato muri ako karere, ntiyashyizwe muri ibyo biganiro.

Ibi byatumye Iran ivuga ko ishobora kwishyiriraho amategeko yayo, harimo gusaba amato kubanza kuyimenyesha mbere yo kunyura no kwishyura amafaranga yise ay’umutekano, serivisi zo mu nyanja no kurengera ibidukikije. Iran ivuga ko ayo mafaranga yayinjiriza miliyari nyinshi z’amadolari buri mwaka.

Abahanga mu mategeko mpuzamahanga bavuga ko ibyo bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga agenga inyanja, kuko Umuyoboro wa Hormuz ari inzira mpuzamahanga amato n’indege byose bifite uburenganzira bwo kunyuramo nta gihugu na kimwe kibihagaritse cyangwa kibaciye amafaranga yo kunyuramo.

Nubwo Iran itemeje burundu Amasezerano ya Loni yo mu 1982 agenga amategeko y’inyanja, yakomeje gutsimbarara ko ifite uburenganzira bwo kugenzura urujya n’uruza muri Hormuz. Icyakora, impuguke zivuga ko n’iyo Iran yaba ishingiye ku mategeko isobanura, idafite uburenganzira bwo gusoresha amato anyuramo keretse yayahaye serivisi zihariye nk’ubuyobozi cyangwa ubufasha bwihariye.

Banibutsa kandi ko Hormuz idaherereye mu mazi ya Iran gusa, kuko igice cyayo kiri no mu mazi ya Oman, igihugu cyatangaje ko kizakomeza kubahiriza amategeko mpuzamahanga yemerera amato kuhanyura nta nkomyi.

Ku ruhande rwa Amerika na ho, impuguke zivuga ko nayo idafite uburenganzira bwo gushyiraho umusoro wa 20% ku mato anyura muri Hormuz nk’uko Donald Trump yabivuze, kuko amategeko mpuzamahanga ayemerera gusa kurinda umutekano w’urujya n’uruza, atayemerera kwishyuza amafaranga yo kunyuramo.

Mu minsi ishize, ibintu byarushijeho kuzamba nyuma y’uko ingabo za Iran zigabye ibitero ku mato amwe, harimo n’ari mu mazi ya Oman, Amerika igasubiza isenya ibikorwaremezo bya gisirikare bya Iran birimo radar, ibisasu bya misile n’ubwato bwihuta.

Iran yahise itangaza ko ari yo igenzura Hormuz kandi ko ishobora kuyifunga, ibintu byakurikiwe no kongera guhangana hagati y’impande zombi mu bice bitandukanye byo mu Kigobe cy’Abarabu.

Abasesenguzi banzura bavuga ko ayo masezerano atari afite ibisobanuro bihagije ku micungire ya Hormuz, bityo ko adashobora gukemura amakimbirane ashingiye ku buyobozi, uburenganzira bwo kuyinyuramo n’uburyo ikoreshwa. Ibi ni byo bituma impande zombi zikomeza kwitana ba mwana, bikongera gushyira mu kaga umwe mu miyoboro y’ingenzi ubucuruzi bw’isi bushingiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa